RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

Abantu cumi na barindwi biciwe mu gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Kanama, ahacukurwa amabuye y’agaciro hitwa Waya i Djugu mu ntara ya Ituri ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Igiturage cyo muri Djugu ahagabwe igitero cyaguyemo abantu 17

Ni igitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba za CODECO zakomerekeje abaturage benshi abandi zibafata ku ngufu nyuma yo kubura kirengera.

Izi nyeshyamba za CODECO zasahuye imitungo y’abaturage baje kugerwaho n’ingabo za Leta zamaze kwikubura.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko abaturage bacungirwa umutekano kuko batekewe n’ubwoba isaha n’isaha abagizi ba nabi bagaruka bakabica.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Ituri yirinze kugira icyo atangaza ubwo yabazwaga ingamba zihamye zo gutuza imitwe y’inyeshyamba yayogoje iriya Ntara.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwicanyi bukozwe n’imitwe yitwaje intwaro bukomeje gufata indi ntera mu gihe FARDC ihugiye guhangana n’umutwe wa M23 indi ikidegembya mu biturage bitandukanye.

Iyi mitwe kandi hari ibice usanga yarigaruriye aho ingabo za Leta zitahakandagiza ikirenge bikaba bigira ingaruka ku baturage.

Leta ya Congo itangaza ko Ingabo za EAC zitarimo iz’u Rwanda zatangiye kwinjira muri kiriya gihugu mu rwego rwo kurandura burundu imitwe ibarirwa mu magana yazengereje ubutegetsi bwa Thisekedi.

NDEKEZI OHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -