RDC: Impuguke za Loni zagaragaje impungenge mu matora ya 2023

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Impuguke z’umuryango w’abibumbye zirashidikanya ku itegurwa ry’amatora ya perezida n’Inteko Ishinga Amategeko ateganijwe mu 2023 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Impuguke za Loni zatangaje ko hari ingaruka z’amakimbirane mbere y’amatora ya 2023 na nyuma yayo.

Raporo y’izi mpuguke igaragaza ko umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo uza ku isonga mu bizateza imvururu mu matora ya 2023, ko hari abakoresha imitwe y’inyeshyamba nk’iturufu yo kuyazambya.

Iyi raporo ivuga ko ubutegetsi bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bubangamira ibikorwa bya Politiki, bikazagira ingaruka ku matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ikibazo cy’amafaranga y’amatora agera kuri miliyoni 900 z’amadolari ya Amerika nacyo ngo ni imbogamizi ikomeye.

Iyi raporo kandi yerekanye ko kumvana imitsi kw’amashyaka ya Perezida Felix Tshisekedi n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila bizateza imvururu mu matora ya 2023.

Abanyepolitiki batandukanye muri RD Congo bakomeje kwerekana ko biteguye guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ayabagize Inteko Ishinga Amategeko.

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW