Ruhango: Ba Gitifu barambiwe gusiragizwa bajya kwisobanura ku mihigo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Ruhango
Bamwe muri ba Gitifu b’Utugari bavuga ko barambiwe no guhozwa mu nzira bajya gusobanurira Komite Nyobozi y’Akarere impamvu  ituma imihigo yo mu nkingi y’Imibereho itagerwaho 100%.
Ibiro by’Akarere ka Ruhango
Abavuganye n’UMUSEKE ni bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Imirenge yo mu Karere ka Ruhango.

Aba bayobozi ku rwego rw’Utugari bavuga ko kubazwa inshingano babyemera kandi bakavuga ko ntacyo bibatwaye.

Gusa bavuga ko umwanya batakaza bajya cyangwa bava mu cyumba cy’inama y’Akarere bajyanywe no kwisobanura ari munini kuko iyo ubaze inshuro bahamagarwa n’amasaha bahamara bahatwa ibibazo, usanga ari igihe kinini bari gukoresha begera abaturage.

Umwe muri ba Gitifu bakabakaba 10 twavuganye utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa mu Nkuru yagize ati “Hari ubwo badutumira kabiri mu cyumweru kandi amasaha tuhamara ni menshi kuko hari igihe badusezerera abandi bakozi b’Akarere batashye.”

Mugenzi we avuga ko hari ubwo babahamagara bitunguranye batitaye ku rugendo n’amatike bakoresha baza kwisobanura imbere y’Ubuyobozi.

Ati “Ibaze nka Gitifu uba wavuye mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagali urugendo akoresha n’amafaranga y’itike asabwa guha umumotari ntabwo babibara.”

Aba bayobozi bifuje ko aho kubahoza mu nzira, bajya babaha umusanzu w’abakozi baza gufatanya nabo gukora ubukangurambaga mu mihigo igenda biguru ntege.

Bavuze ko iyo batangiye kubahata ibibazo batabaha umwanya wo gusobanura imiterere ya buri kibazo cyo mu mihigo yo mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage.

Bakavuga ko hari imwe mu mihigo isaba amafaranga Akagari kadafite kandi ko umushahara bahembwa batawucamo kabiri ngo bawukoreshe mu kuzamura iyo mihigo Akarere kabashinja kuba iri inyuma.

- Advertisement -

Cyakora bamwe bavuga ko hari bake muri bagenzi babo baba bafite intege nkeya muri gahunda yo gukora ubukangurambaga guhozwa mu nzira n’umwanya munini bamara bahatwa ibibazo bikadindiza iyo mihigo iri hasi.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko iyo mukorana mwicara mu gafatira ngamba hamwe bitakwiriye kwitwa cyangwa ngo bifatwe mu buryo bubi.

Ati “Ntabwo tubahata ibibazo ni inama zisanzwe kandi tubikora ku neza y’abaturage bareke kubyinubira.”

Mukangenzi yavuze ko babaha umwanya wo kwisobanura, yavuze ko bazakomeza kujya inama y’icyakorwa kugira ngo umuturage amererwe neza.

Nta mibare y’abadafite amacumbi, ubwiherero n’abararana n’amatungo Ubuyobozi bwatangaje.

Gusa abamaze gutanga umusanzu wa mutuweli mu mwaka wa 2022-2023  bagera kuri 87,4%.

Si ubwa mbere abakozi b’Akarere ka Ruhango bashinja bamwe muri Komite Nyobozi kubatoteza no kubatuka kuko no mu minsi ishize bavuze ko ibyo gutukwa no kubwira amagambo akarishye mu kazi bibarambiye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu RUHANGO