Rulindo: Abagabo bagwiriwe n’ikirombe abatabazi babagezeho bapfuye

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo bari bagwiriwe n’ikirombe ku wa Kane habonetse imirambo yabo nyuma yo gukoresha imashini  nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ku wa Gatandatu, tariki ya  20 Kanama 2022 abatabazi babagezeho bapfuye.

Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel,yari yatangaje ko iki kirombe cyagwiriye aba baturage mu masaha ya saa kumi n’iminota  45 (16h:45) z’umugoroba.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48. Aba baturage bakoreraga Koperative KOTATU icukura amabuye yo kubaka mu Mudugudu wa Karwa.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel, yari yatangaje ko habanje kwitabazwa amoboko y’abaturage, bakoresha amasuka n’amapiki, ariko umuyobozi w’AKarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yabwiye UMUSEKE ko nyuma imashini zakoreshejwe ngo abo bagabo baboneke.

Yagize ati “Barabonetse, bagwiriwe n’igitengu. Byaragoranye kubabona ariko kuwa Gatandatu twarababonye, amaboko y’abantu byaragoranye twifashishije imashini ariko turababona, twaranabashyinguye ku wa Gatandatu.”

Uyu muyobozi yasabaye abacukura amabuye kwirinda kujya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko naho ngaho, uko hagaragarira amaso, bigaragara ko ari ahantu bashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga n’ubundi. Ibyo byose barabibonaga ariko bararenga bajayamo. Twasabaga abaturage badufashe, kuko gucukura ziriya kariyeri ariko aho babona uruhavu rurerure tukahasiba, tugatangira ahandi, ariko abaturage ntibakomeze kujya ahantu habashyira mu kaga gutyo.”

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW