Rutsiro FC yabonye umuyobozi mushya

Biciye mu nama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ikipe ya Rutsiro FC, iyi kipe yabonye perezida mushya witwa Ernest Nsanzineza.

Ernest Nsanzineza niwe perezida mushya wa Rutsiro FC

Mu minsi ishize havuzwe ibibazo byinshi mu ikipe ya Rutsiro FC byanatumye iyi kipe itandukana n’uwari umutoza mukuru wayo, Bisengimana Justin ikanatinda gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Nyuma y’ibi bibazo by’amikoro byavuzwe muri iyi kipe, icyashobokaga ni inama y’inteko rusange y’abanyamuryango yagombaga gukemura ibibazo bya yo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hateranye inteko rusange yahuje abanyamuryango b’iyi kipe, yahise itorerwamo umuyobozi wa yo mushya mu myaka ine iri imbere.

Visi perezida wa Mbere yabaye Uwamahoro Thadée, Bungurubwenge Charles agirwa visi perezida wa Kabiri.

Ernest Nsanzineza watorewe kuyobora Rutsiro FC, yasimbuye Nsanzimfura Jean Damascène wari uyimazemo imyaka irenga ine.

UMUSEKE.RW