Salma Mukansanga yahawe ikaze muri UNICEF, yabonyemo akazi

Umusifuzikazi Salma Rhadia Mukansanga umaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda no ku rwego mpuazamahanga yahawe akazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Umusifuzikazi Salma Rhadia Mukansanga yagiranye amasezerano na UNICEF Rwanda

Kuri Twitter, UNICEF Rwanda yatangaje ko yagiranye amasezerano na Salima Mukansanga nk’umuntu uzakora ubuvugizi ku bana.

Ubutumwa bugira buti “Twishimiye gutangaza amasezerano Salima Mukansanga yasinye nk’umuntu uzafasha UNICEF kuvuganira abana.”

UNICEF ivuga ko Salima Mukansanga azakoresha kwamamara kwe kugenda kwiyongera ndetse n’ijwi rye mu kuvugira abana aho ajya hose.

Salma Mukansanga yahawe ikaze mu muryango mugari wa UNICEF.

Na we yatangaje ko ashima ko UNICEF imuhaye ayo mahirwe, ati “Murakoze cyane UNICEF, na Rajat Madhok kuri aya mahirwe yo kuzamura ijwi, uburenganzira n’imiberho myiza y’abana, dufatanyije kandi ahantu hose.”

Rajat Madhok ukuriye ibikorwa by’itumanaho muri UNICEF Rwanda, yavuze ko Salima Mukansanga “ari indashyikirwa by’ukuri…” amuha ikaze.

Mohamed M. M. Fall Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Africa y’Iburasiraziba n’iy’Amajyepfo, na we yahaye ikaze Salma Mukunsanga.

Yavuze ko ari indashyikirwa izafasha abana b’u Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Twishimiye kukugira mu itsinda, turifuza gukorana mu kuzamura uburenganzira bw’abana n’imibereho myiza yabo.”

Kuri Twitter benshi bagaragaje ko bishimiye akazi Mukansanga yahawe na UNICEF.

Umusifuzikazi Salma Rhadia Mukansanga aherutse kuyobora mu kibuga umukino wa nyuma w’igikombe cya Africa mu bagore, aho cyatwawe na Africa y’Epfo itsinze Maroc.

Mukansanga yanatoranyijwe mu basifuzi mpuzamahanga bazayobora mu kibuga imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi muri Qatar, akaba ari umwe mu bagore 6 batoranyijwe nyuma yo kwitwara neza mu gusifura imikino y’Igikombe cya Africa muri Cameroon.

UMUSEKE.RW