Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

Nyuma y’amakuru y’ihohoterwa Sandra Teta yakorewe n’umugabo we Weasel Manizo byarangiye atashye mu Rwanda aho yazanye n’abana yabyaranye n’uyu muhanzi.

Weasel Manizo ashinjwa guhohotera umugore we ariwe Sndra Teta

Sandra Teta yageze i Kigali kuri uyu wa 10 Kanama 2022 nyuma y’iminsi ababyeyi be bari muri Uganda kureba uko umwana wabo yataha aho kwicwa n’inkoni.

Mu minsi ishize hasakaye amafoto agaragaza Sandra Teta yakubiswe bikomeye ndetse hanahishurwa andi y’uko yaba asanzwe akubitwa na Weasel.

Kuva aya mafoto yasohoka, abantu banyuranye bahagurukiye rimwe batangira kwamagana ihohoterwa Weasel yakoreraga umugore we.

Amakuru avuga ko Weasl Manizo yazahajwe n’ibiyobyabwenge, Nyina umubyara aherutse kumvikana asa nk’ukingira ikibaba umuhungu we.

Sandra Teta atashye mu Rwanda nyuma y’ubuvugizi bwamagana ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we ririmo guhozwa ku nkoni.

Amakuru avuga ko ababyeyi ba Sandra Teta bafashe umwanzuro wo kujya gucyura umukobwa wabo nyuma yo kubona amakuru yosohotse mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda.

Ku mbuga nkoranyambaga hatambutse kandi ubutumwa bwa bamwe basabye Ambasade y’u Rwanda i Kampala kwinjira mu kibazo cya Teta agafashwa gutaha mu Rwanda.

Aha Sandra Teta yari yakubiswe yagizwe intere na Weasel Manizo
Abantu batandukanye basabaga ko uyu mugore yafashwa kugaruka mu Rwanda

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW