Sugira Erneste yageze mu ikipe nshya, azakomeza kwambara nomero 16

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sugira Erneste ubu ari mu gihugu cya Syria aho yamaze gusinya umwaka umwe mu ikipe yaho yitwa Alwahda SC.

Sugira Erneste yahawe nomero 16 yambaraga muri As Kigali

Ku wa Gatandatu nibwo Sugira yafashe indege ya Ethiopian Airlines ajya muri Syria.

Akihagera yanditse kuri Twitter ati “Ngeze i Damascus. Nishimiye kuba umwe mu bagize ikipe yanyu.”

Sugira Erneste wavuye mu ikipe ya As Kigali, ndetse akaba yaranakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubuzima bushya butangiye.

Ati “Urugendo rushya. Paji nshya. Mu rugo rushya.”

Ikipe ya Alwahda SC yasinyishije Sugira Erneste amasezerano y’umwaka umwe, azakina uyu mwaka wa 2022-2023.

Sugira Erneste ni nomero 16 muri iki kipe ya Al Wahda ikina icyiciro cya mbere muri Syria. Mu mwaka w’imikino iheruka Al Wahda yasoje shampiyona ku mwanya wa 4 mu makipe 14.

Tariki ya 2 Nzeri, 2022 Al Wahda izakira Al Jazira.

Sugira yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Alwahda SC
Sugira ageze i Damascus
Iyi ndege ni yo yamutwaye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -