Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda yateguwe na Sosiyete ya internet n’umuryango African IXP Association (AFIX) ku bufatanye n’ikigo giharanira inyungu z’abakoresha internet mu Rwanda RITCA ndetse na Liquid Intelligence Technologies.
Ihuje ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku rwego rw’Isi birimo Meta, Google, Liquid Intelligent Technologies, Microsoft, Internet Initiative Japan Lab, Africa Data Centers.
Umuyobozi Mukuru wa RITCA, Ingabire Mwikarago Grace, yatangaje ko mu kwakira iyi nama ari amahirwe akomeye, ashima umusanzu wa IXP mu koroshya itumanaho.
Yagize ati“Ni iby’igiciro kuri twe mu kwakira iyi nama yihariye. Umusanzu wa IXP mu guteza Imbere iterambere n’imibanire muri Afurika urakomeye, cyane cyane mu bihe bya COVID-19.Muri ibi bihe za IXPs zatumye kwigira kuri murandasi no gukorera mu rugo bishoboka.”
Uyu muyobozi yatangaje ko kandi byoroheje uburyo bwo kohereza ubutumwa mu buryo bwa Email, videwo ndetse n’ubutumwa bugufi byoroshya mu guhanahana amakuru mu gihe byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yatangaje ko uRwanda rworoheje ishoramari mu by’ikoranabuhanga hagamijwe ko igiciro cya internet ndetse ‘uburyo yagezwa hose mu gihugu bigerwaho.
Yagize ati“Hashize igihe kinini kirenga imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye zigamije gutuma umunyarwanda akoresha ikoranabuhanga mu buzima bwe bwa buri munsi.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW