U Rwanda rwifurije ishya n’ihirwe Perezida mushya wa Kenya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2022 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mw’izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda yashimiye Perezida mushya wa Kenya ku ntsinzi yegukanye yo kuyobora iki gihugu.

Perezida Paul Kagame na William Ruto ataraba Perezida wa Kenya (photo: internet)

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri twitter yagize ati “ndashimira abavandimwe na bashiki bacu, abaturage ba Kenya, kuba barakoze amatora y’amahoro ku ya 9 Kanama 2022.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Perezida mushya watowe n’abaturage William Samoein Arap Ruto.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo rishimira intsinzi ya Perezida William Samuel Ruto watsinze amatora muri Kenya.

Iri tangazo rivuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza ndetse Guverinoma y’u Rwanda yifuriza ishya n’ihirwe Perezida mushya.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bishimiye gushimira Guverinoma ya Kenya n’Abanyakenya ku bw’amatora rusange yagenze neza yabaye tariki 09 Kanama 2022.”

Rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira Nyakubahwa William Samoei Ruto ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko yishimiye imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse ko yishimiye gukomeza gutsimbataza ubucuti n’imikoranire isanzweho.

Abakuru b’Ibihugu binyuranye ndetse n’abandi bakomeye, bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida mushya William Ruto.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -