Umunya-Uganda wabuze yagiye i Kibeho yabonetse

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda wabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022, yabonetse ameze neza.

Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda yari yabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Polisi y’u Rwanda irifuza gutangariza abaturage ko Justine Owor, Umunya-Uganda, wari watangajwe  ku wa 16 Kanama 2022, ko yabuze, mu gihe cy’urugendo nyobokama I Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, yabonetse kandi ameze neza.”

Ku wa 15 Kanama uyu mwaka nibwo abakirisitu gatorika bizihije ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomisiyo). Abantu baturutse ahantu hatandukanye bagiriye urugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu mugore kimwe n’abandi barenga 20 bari baturutse muri Uganda bari bitabiriye urwo rugendo.

Ku wa 16 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko yabuze, hitangira gushakisha.

Polisi y’Igihugu  yatangaje ko uyu mugore yasanganzwe mu mihanda ya Kigali, asa n’uwataye ubwenge,  ubu  akaba ari  kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro by’abafite indwara zo mu mutwe i Ndera.

Yongeyeho  ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ndetse  n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka  mu gihugu, bazafasha uyu muturage  kumuhuza n’umuryango we.