Abakomando ba Kenya ntibagiye kugaba ibitero kuri M23

Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko misiyo yazijyanye atari ukurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.

Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi uyoboye ingabo za Kenya ziri muri RD Congo

Umuyobozi w’izi ngabo za Kenya ziri muri Congo, Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi yabwiye itangazamakuru ko icyabajyanye muri Congo ari ukujya hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Uyu mu Jenerali yatangaje ko ingabo ayoboye zifite inshingano zo gushyiraho agace ntarengwa [Zone Tempon] hagati y’abahanganye kugira ngo hategurwa inzira y’ibiganiro.

Yavuze kandi ko itsinda ry’Abakomando ayoboye rigamije guhagarika ibitero bishya hagati ya Leta ya Congo na M23 kugirango bazajye mu mishyikirano y’ubwumvikane ishingiye ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC mu bihe bitandukanye.

Lt Gen Muriuki yagize ati “Ingabo z’akarere ka EAC ntizagaba igitero ku birindiro bya M23 muri Bunagana muri iki gihe, ahubwo zizashyiraho agace ntarengwa hagati ya FARDC na M23 kugira ngo hakumirwe ibitero ku mpande zombi.”

Mu cyumweru gishize nibwo Abakomando 200 bo mu ngabo za Kenya binjiye ku butaka bwa RD Congo n’intwaro za rutura zizabafasha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Kugeza ubu ingabo za EAC ziturutse mu bihugu bitatu aribyo Uganda, u Burundi na Kenya ziri muri Congo aho zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW