Inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mu Mujyi wa Kinshasa zataye muri yombi Abanya-Norvège batatu bakurikiranyweho kwinjiza imbunda zikomeye muri RD Congo mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba bagabo batatu bo muri Norvège batawe muri yombi ni Bryhild Leland, Vidar Gamst Nilsen na Loyne Bakke.
Bafatanywe ziriya mbunda zirimo iza ba mudahusha (Snipers) n’ubundi bwoko bw’imbunda nto.
Inzego z’umutekano muri Congo zatangaje ko aba bagabo ku wa 28 Nzeri 2022 bahawe uruhushya rwo kwitwaza imbunda nto yo mu bwoko bwa SIG SAUER 226 ifite nimero 47A009702 hamwe n’amasasu yayo 100.
Uruhushya rwo kwitwaza iyi mbunda rwagombaga gutangira kuwa 29 Nzeri bukarangira ku wa 06 Ukwakira 2022.
Aba bagabo ngo bitwaje urwo ruhushya binjije muri Congo ibikapu bipakiyemo amasasu 850 y’imbunda nini, n’amasasu 450 y’imbunda nto zifite umunwa wa mm9.
Kugeza ubu aba banya-Norvege barafunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho izo mbunda zari zerekejwe.
Ambassade ya Norvege i Kinshasa isubiza tweet ya Isral Mutombo 11, yavuze ko abafashwe ari abarinzi ba Minisitiri w’Ibidukikije baje mbere muri Congo ngo bategure uruzinduko rwe.
Ubutumwa bugira buti “Icyabaye, ni uko abarinzi (gardes du corps) bo muri Polisi ya Norvege baje mbere gutegura akazi kabo ko kurinda Minisitiri w’Ikirere n’ibidukikije uteganya kwitabira inama ya PreCOP27 izaba mu cyumweru gitaha.”
- Advertisement -
Ambassade ya Norvege i Kinshasa ivuga ko yari yanditse isobanura mu buryo buzwi iby’uko bariya bantu bazinjira muri Congo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW