AMAFOTO: Gahunda yose y’Amavubi ari muri Maroc

Nyuma yo kugera mu gihugu cya Maroc bagiye gukina umukino wa gicuti, abakinnyi batajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, batangiye kugera mu mwiherero ari nako bakomezanya imyitozo na bagenzi babo.

Mutsinzi Ange na Sven Kalisa basanze bagenzi babo

Nyuma yo kugera muri Maroc, Ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakiriye ikindi cyiciro cy’abakinnyi i Casablanca muri Maroc, basanga abandi bari bahageze ku munsi wok u Cyumweru tariki 18 Nzeri, barimo abakina mu Rwanda ndetse na Rafaël York ukina muri Suède.

Abakinnyi bageze mu mwiherero barimo Kagere Meddie ukina muri Singida Big Stars yo muri Tanzania, aza gukurikirwa nyuma n’abandi bakinnyi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, Mutsinzi Ange ukinira Trofènse yo muri Portugal na Muhire Kevin ukinira Al Yarmouk yo muri Kuwait.

Gahunda y’imyitozo n’umukino wa gicuti wa Mbere:

Ku wa Mbere tariki 19 Nzeri, abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera imbaraga guhera Kumi n’ebyiri z’ijoro za Casablanca, indi myitozo ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri ku kibuga ‘ROCHES NOIRES’, ari naho imyitozo izakomereza.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino wa mbere na Guineé ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri, Saa kumi za  Casablanca, bikaba Saa kumi n’imwe z’amanywa za Kigali kuri ‘Barchid Stadium.’

Gahunda y’abandi bakinnyi bose bari bataragera mu mwiherero:

Abakinnyi bandi bageze mu mwiherero w’Amavubi barimo Fitina Omborenga, Niyomugabo Claude, Mugunga Yves, Bizimana Djihadi ukina mu Bubiligi, Ngwabije Bryan Clovis ukina mu Bufaransa na Ishimwe Gilbert.

Biteganyijwe ko uyu munsi, abandi bakinnyi batanu bagomba kurara bageze mu mwiherero w’Amavubi. Abo barimo: Ntwali Fiacre, Niyonzima Ally, Imanishimwe Emmanuel, Rubanguka Steve na Habimana Glen.

- Advertisement -

Saa tanu z’amanywa harakorwa imyitozo ya Gym, saa kumi n’ebyiri z’ijoro za Casablanca bakore imyitozo isanzwe.

Rafaël York ni umwe mu bitezweho gufasha Amavubi
Sven Kalisa muri Gym
Mu myitozo ya Gym
Sahabo Hakim yasanze bagenzi be
Kagere Meddie muri Gym
Kimenyi Yves muri Gym
Umutoza wungirije
Mutsinzi Ange nawe yageze mu mwiherero
Rafaël York yabimburiye abakina hanze kugera mu mwiherero

UMUSEKE.RW