Aracyasoroma inoti i Burundi! Bruce Melodie arakora igitaramo cya gatatu i Bujumbura

Itahiwacu Bruce Melodie uri mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu bataramiye u Burundi, yongeye gutegura ikindi gitaramo cya gatatu i Bujumbura nyuma y’ibindi yahakoreye agakurirwa ingofero.

Mu gitaramo cya kabiri i Burundi yaserutse mu mwambaro urangwa imfungwa muri kiriya gihugu

Igitaramo cya mbere i Bujumbura, Bruce Melodie yagikoze ku wa 02 Nzeri 2022, hari nyuma yo kuva mu gasho yari amazemo iminsi ibiri, maze anyeganyeza imitima y’abashingantahe n’abapfasoni mu gitaramo cy’amateka.

Byabaye akarusho mu gitaramo cya kabiri nyuma y’umunsi umwe, yashimangiye ko ari ‘Munyakazi’ nk’uko akunda kwiyita. Abakunzi b’umuziki i Burundi ntibazibagirwa ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa 05 Nzeri.

Mu gitaramo cya kabiri yakoreye i Bujumbura yasabye Abarundi “umunota umwe wo kunamira nyakwigendera Yvan Buravan “wari ukunzwe mu Rwanda no muri kiriya gihugu.

Bruce Melodie wahiriwe n’ifaranga ry’u Burundi, yongeye gutegura ikindi gitaramo gikomeye kiri bwitabirwe n’abafite ifaranga ritubutse cyiswe “Meet & Greet.”

Kiraba kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022 mu kabyiniro gakomeye cyane i Bujumbura kitwa P Club.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’abifite ni amafaranga ibihumbi 150 by’amarundi ku muntu umwe, maze agataramirwa n’Igitangaza.

Bruce Melodie araza gufashwa n’abahanga mu kuvanga imiziki mu gihugu cy’u Burundi barimo DJ Paulin, DJ Frank na DJ Iverson.

Umunyarwandakazi wanditse amateka mu bitaramo bya Bruce Melodie i Bujumbura, DJ Brianne araza gususurutsa abanyabirori bitabira igitaramo cya gatatu cy’uyu muhanzi i Bujumbura.

- Advertisement -

Twabibutsa ko Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku wa 31 Kanama 2022, icyo gihe akiva ku kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi amara iminsi ibiri mu gasho ashinjwa “ubwambuzi bushukana” ngo yakoreye umukire witwa Toussaint Bankuwiha.

Bruce Melodie arakora igitaramo cya gatatu i Bujumbura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW