AS Kigali vs ASAS Djibouti Télécom: Amatike y’ubuntu yashize

Nyuma yo gutangaza ko abifuza kuzareba umukino wa AS Kigali FC na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti bazinjirira ubuntu, ubu iyi myanya yose yamaze kuzura hasigaye iyo mu cyubahiro [VIP] ku bazishyura ibihumbi 10 Frw.

Amatike ya VIP yamaze kujya hanze ariko ay’ubuntu yashize

Ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 ni bwo hateganyijwe umukino wo kwishyura mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa AS Kigali FC aremeza ko imyanya yose y’ubuntu yamaze kuzura. Bisobanuye ko isigaye ari iyo mu cyubahiro ku bazishyura ibihumbi 10 Frw.

Abazishyura muri iyi myanya yo mu cyubahiro, ntibazicwa n’inzara cyangwa n’inyota. Aya matike yamaze kujya hanze guhera ku wa Kane tariki 15 Nzeri.

Ikipe izasezerera indi muri izi, izahita ihura na Al Nasry yo muri Libya.

ASAS Djibouti Télécom yageze mu Rwanda

UMUSEKE.RW