Bruce Melodie ntiyemerewe gusohoka umujyi wa Bujumbura

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuhanzi Bruce Melodie afungishijwe ijisho mu Burundi

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie afungishijwe ijisho muri kiriya gihugu.

Umuhanzi Bruce Melodie afungishijwe ijisho mu Burundi

Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu muhanzi atakiri mu gasho ka Polisi mu Bwiza ko ubu afungishijwe ijisho.

Nkurikiye yavuze ko uyu muhanzi “Atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.”

Bruce Melodie arashinjwa ubwambuzi bushukana ngo yakoreye umukire w’i Burundi wamutumiye mu gitaramo muri kiriya gihugu kikaza gusubikwa.

Uyu mukire witwa Toussaint azwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo, azwi no mu bikorwa byo kugurizanya amafaranga uyahawe agatanga ingwate ku byo atunze binyuze mu masezerano yarwihishwa bizwi nka Banki Lambert (ibi mu Rwanda ntibyemewe).

Mu gihe imodoka ya Bruce Melodie yabaye ifashwe nk’ingwate, uyu muhanzi arasabwa kwishyura asaga Miliyoni 17 y’u Rwanda.

Toussaint arishyuza Bruce Melodie amadolari ibihumbi ($2000) yamuhaye nk’igice cy’amadolari ibihumbi bitandatu ($6000) bari bemeranyije ko azakorera, ndetse na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Ubwo yabazwaga na Polisi iherereye mu Bwiza i Bujumbura, Melodie yemera kwishyura amadolari ibihumbi bibiri ($2000) yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi atazemera.

Amakuru agera k’UMUSEKE ni uko ibitaramo yatumiwemo ku wa 2-3 Nzeri 2022 bitazaba biturutse ku itegeko ryavuye muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cy’u Burundi.

- Advertisement -

Ni ibitaramo birimo kimwe gihenze cyane aho harimo itike ya Miliyoni eshatu z’amarundi mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.

Mu gihe ibitaramo bibiri yari afite i Bujumbura byasubikwa, byazabera ihurizo rikomeye Bruce Melodie kwikura i Burundi kuko yakwishyuzwa ibihombo byabyo.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW