Ebola imaze guhitana abantu 11 muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, ku wa Gatanu yatangaje ko hari abanda barwayi bane byemejwe ko banduye Ebola.

Uwarwaye Ebola yitabwaho mu buryo bwihariye nta muntu umukozaho intoki na we ahita yandura

Aba barwayi bane ni abo mu Karere ka Mubende, byatumye umubare w’abarwayi ugera kuri 11.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima, Emmanuel Ainebyoona yatangaje ko hari abantu batatu bashya bishwe na Ebola ku wa Kane.

Byatumywe umubare w’abamaze gupfa ugera ku bantu 11.

Aba bantu bose bapfuye harimo abo byemejwe ko ari Ebola yabahitanye n’abandi bikekwa ko ari yo yabishe nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports kibivuga.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima yavuze ko muri bariya 11 bapfuye, abagera ku munani baguye mu ngo zabo naho batatu gusa nib o bapfiriye kwa muganga.

Yagize ati “Kugeza ubu abantu 25 bajyanywe kwa muganga, muri bo batandatu byemejwe ko banduye Ebola, naho abandi 19 bayikekwaho.”

Emmanuel Ainebyoona yavuze ko hari itsinda ry’abakozi ba Ministeri y’Ubuzima riri mu kazi ko gukora urutonde rw’abantu baba barahuye n’abo byemejwe ko banduye Ebola.

Hamaze gukorwa urutonde rw’abantu 58 bahuye n’abantu banduye Ebola.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Uganda yatangaje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola nyuma y’imyaka 10 iki cyorezo byemejwe ko cyacitse.

Uganda yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola

UMUSEKE.RW