Uganda yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola

Muri Uganda hagaragaye umurwayi wa Ebola nyuma y’imyaka 10 iki cyorezo byemejwe ko cyacitse.

Uwarwaye Ebola yitabwaho mu buryo bwihariye nta muntu umukozaho intoki na we ahita yandura

Uwasanganywe ibimenyetso by’iyi ndwara, ni umugabo w’imyaka 24, ndetse Ebola ihita imuhitana nk’uko byemejwe inzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatahuweho ibimenyetso bya Ebola mbere y’uko imuhitana.

Ubusanzwe yari atuye mu gace ka Ngabano, mu Karere ka Mubende ni muri kilometero 147 uvuye i Kampala.

Amakuru avuga ko hari abandi bantu umunani, bakekwaho kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, ariko ko bari kwitabwaho n’abaganga.

Ikugo cy’Ubushakashatsi kuri virus muri Uganda ndetse n’Ishami ry’Umiryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, byemeje ko kuri ubu iyi virus ifite inkomoko muri Sudani.

Iyi virus yaherukaga kugaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2012.

Umuyobozi w’ishami ry’Umiryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Uganda, OMS, Dr Matshidiso Moeti yashimiye inzego zitandukanye uburyo zatahuye iyi ndwara itarakwirakwira.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agacibwamo, akaruka cyane kandi kenshi.

- Advertisement -

Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW