France: X-Bow Man yasohoye indirimbo yitsa ku bukungu buri mu mazina Nyarwanda-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sibomana Daniel ukoresha izina rya X-Bow Man mu muziki

Umuhanzi Nyarwanda Sibomana Daniel uzwi ku izina rya X-Bow Man usanzwe utuye mu Bufaransa, yasohoye indirimbo “Kebuka” ivuga ku gaciro k’ubuvanganzo Nyarwanda nyemvugo, asaba abantu guha agaciro amazina Nyarwanda.

Sibomana Daniel ukoresha izina rya X-Bow Man mu muziki 

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’indi yaherukaga gukora yise”Iwacu” yafatanyije n’abahanzi barimo Ben Kayiranga na Mc Monday.

Iyi ndirimbo nshya yise “Kebuka” yakozwe n’abarimo Samuel Kamanzi wacuranzemo Guitar, Umunya-Senegal Mansour Diaro ukorera mu Bufaransa na Producer Barrick wo mu Rwanda.

Ni indirimbo yahimbye igitekerezo cyivuye ku mazina y’Abanyarwanda harimo n’abo mu muryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE yavuze ko usibye kuba abantu bagakwiriye gutekereza ku migani ndetse n’insigamigani, asanga amazina Abanyarwanda bitwa afite agaciro gakomeye bityo ko yemeye kunyuza ubutumwa bwe busaba abantu kubizirikana.

Yagize ati “Mu mazina haba harimo ubutumwa bwinshi, ubwubaka, ubukebura, inyigisho zishobora guha imbaraga umuntu mu buzima bwe.”

Yakomeje agira ati“Niba umuntu yitwa Mbaraga iteka akavuga ngo sinzacika intege mu kazi. Niba yitwa Murenzi cyangwa Kirenga, akaba avuga ngo iteka nshaka guhora nkora ibintu by’Ikirenga.”

Iyi ndirimbo by’umwihariko yayikoze atekereza abakurambere be mu muryango we ariko n’abo mu miryango y’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Cyane cyane ba Sokuru nakuze batakiriho no kuyitura ba Nyogokuru bakiriho kandi nigiyeho byinshi, nshimira Mama umbyara na Mabukwe n’izindi nyigisho zikubiyemo.”

- Advertisement -

Uyu muhanzi ateganya gukora indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’inyarwanda nubwo asanzwe akora izo mu zindi ndimi nk’igifaransa ndetse n’icyongereza, ni mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda.

X-Bow Man usanzwe ukora ubuhanzi n’ubugeni ndetse akaba yigisha gushushanya abakiri bato mu Bufaransa.

Afite intego zo gukomeza gushishikariza abakiri bato gukunda umuco Nyarwanda binyuze mu bihangano by’umuziki ndetse no gushushanya.

Amashusho y’indirimbo “Kebuka” yakozwe mu gihe cy’ikiruhuko afatanyije n’abo mu muryango we barimo umufasha we n’abana babo.

X-Bow Man afite izindi ndirimbo nka Respire,Prêt ou Pas Prêt, Iwacu yahurijemo abanyabigwi muri muzika Nyarwanda nka Ben Kayiranga, Mc Monday, J. Paterson, Blandine M na Belise U, Allô Frérot, The call of the life.

X-Bow Mn asanzwe afite impano yo gushushanya aho abyigisha abana bato mu gihugu cy’Ubufaransa

Reba hano indirimbo Kebuka ya X-Bow Man

Reba indirimbo Iwacu ya X-Bow Man yakoranye n’abarimo Ben Kayiranga

UMUSEKE.RW