Igihangange Bunyoni ntakiri Minisitiri w’Intebe w’u Burundi

Kuva kuri uyu wa Gatatu, Perezida Evariste Ndayishimiye yakuyeho Alain-Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashyiraho Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika.

Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe mu Burundi

Inama y’abagize Inteko ishinga Amategeko yatumijwe igitaraganya ku wa Kabiri, kuri uyu wa Gatatu yemeje ijana ku ijana Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe.

Gervais Ndirakobuca yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iterambere rusange.

Abagize inteko ishinga Amategeko bamwemeza bavuze ko yavukiye muri Bukinanyana mu Ntara ya Kibitoki, mu mwaka wa 1970.

Gervais Ndirakobuca ni we wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Burundi

 

Coup d’Etat i Burundi, guhangana hagati ya Perezida Ndayishimiye na Bunyoni

Hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga ko hari bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwe bashaka kumuhirika binyuze muri Coup d’Etat.

Nta we yatunze agatoki, ariko uyu Alain-Guillaume Bunyoni wari ukomeye cyane mu butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, no mu ishyaka CNDD Fdd, yashyizwe mu majwi kuba yari afite imigambi yo gusimbura Perezida.

Video iheruka gusakara  ku mbuga nkoranyambaga, umugore wa Alain-Guillaume Bunyoni mu rusengero yitanze miliyoni y’amafaranga y’Amarundi, aho yavugaga ko Imana yamubwiye ko azaba umugore wa Minisitiri, kandi ikaba yaramuhishuriye ko izamuzamura.

- Advertisement -

Alain-Guillaume Bunyoni wari umusabye kuza imbere y’Abakiristu, yahamagaye umugore we “Umwamikazi w’igihugu”.

Benshi babonye ko ari ukwishongora no kwerekana ko imigambi ye itagarukira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ko “arota kuzaba Perezida”.

Undi wasimbujwe ni uwari Minisitiri mu Biro bya Perezida, Lt Gen de Polisi Gabriel Nizigama wasimbujwe Col Aloys Sindayihebura.

Alain-Guillaume Bunyoni yari Minsitiri w’Intebe kuva mu mwaka wa 2020.

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo abifuza kumukorera ‘Coup d’Etat’

UMUSEKE.RW