Imodoka ziherekeza Perezida Museveni zagonze moto

Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka yatejwe n’imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni.

Perezida Museveni yasabye ko igihe imodoka ze zitambuka abandi bajya bava mu muhanda akabanza akanyuraho

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu baryamye hasi bigaragara ko babaye.

Ikinyamakuru Chimp Report cyanditse ko abantu batatu barimo umumotari n’abagenzi babiri yari ahetse bakomerekeye muri iriya mpanuka.

Uyu mumotari n’abo bagenzi bajyanywe ku Bitaro bya Mulago ngo bitabweho n’Abaganga.

Perezida Museveni yari avuye ku Biro bye i Entebbe ku wa Mbere mu gitondo, nibwo imwe mu modoka ze yagonze bariya bantu

Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Kampala, SSP Patrick Onyango yemeje iriya mpanuka.

Ati “Mu masaha ya saa tanu n’iminota mirongo ine (11h40 a.m), twakiriye ikibazo cy’impanuka ikomeye yabereye ku muhanda Northern bypass, ahitwa Masanafu, aho umumotari yinjiye muri imwe mu modoka ziherekeza Perezida.”

SSP Patrick Onyango yavuze ko umumotari yari ahetse abagenzi babiri kandi bitemewe. Yavuze ko abagonzwe n’iriya modoka bose bajyanywe kwa muganga ko ntawapfuye.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abajyanywe kwa muganga ari Charles Maka, Joan Nabbanja naho uwitwa Eric Elama yageze kwa muganga aburirwa irengero.

- Advertisement -

SSP Patrick Onyango yavuze ko itegeko riteganya ko igihe imodoka za Perezida Museveni zigenda, abantu bose baziha umwanya, zamara gutambuka na bo bakongera kugenda mu muhanda.

Chimp Report kivuga ko mu mwaka wa 2020, imodoka ya Perezida Museveni yagonze ihene, igeze ahitwa Seeta, muri Mukono, nyiri iyo hene yishyurwa amafaranga.

UMUSEKE.RW