‘Rwanda Gospel Stars Live’ irushanwa rije gushakisha impano nshya

Rwanda Gospel Stars Live yashyizeho irushanwa ry’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kugaragaza abanyempano bashya, bagongwa no kutagira aho bagaragariza impano bifitemo.

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryegukanywe na Israel Mbonyi ryagarutse mu isura nshya

Iri rushanwa ryo gushakisha abanyempano rizajya riba buri mwaka, rizanyura mu Ntara zose abanyempano bashya bahatane.

Ibi bitandukanye no ku nshuro ya mbere aho umwaka ushize abahanzi bamaze kubaka izina bahurijwe hamwe, bagahatanira ibihembo bitandukanye.

Icyo gihe Rasta Jay yahembwe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki, Gisubizo Ministries babaye aba gatatu bahembwa miliyoni 1 Frw, Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw mu gihe Israel Mbonyi yegukanye Miliyoni 7 Frw.

Aristide Gahunzire ushinzwe ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye UMUSEKE ko bahisemo gushakisha impano nshya mu rwego rwo kwinjiza amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Nyuma yo kwicara tukareba uko igikorwa cya mbere twateguye cyagenze, twaje gusanga dukeneye guhindura uko cyakorwaga, aha ni ho haturutse icyemezo cyo kureba ku banyempano bashya.”

Avuga ko basanze guhanganisha amazina akomeye bidatanga umusaruro urambye kurusha gufasha abanyempano bashya.

Ati “Guhemba bariya bahanzi bamaze kubaka izina ni byiza ariko twifuje gushyira itafari muri Gospel tumurika impano nshya kandi zishoboye.”

Gahunzire yavuze ko bazazenguruka Igihugu , bazanyura mu Turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Muri buri Karere hakazatoranywa abanyempano batatu bazatoranywamo 10 ba mbere bazashyirwa mu mwiherero i Kigali, aba batoranywemo batatu bazahembwa.

Uretse uwa mbere uzahabwa amasezerano y’umwaka ibikorwa bye bya muzika bikurikiranwa na ‘Rwanda Gospel Stars Live’, babiri bazamukurikira bazahabwa ibihembo bigizwe n’amafaranga ataratangazwa umubare.

Abateguye iri rushanwa bavuze ko mu minsi ya vuba bazatangaza amatariki ibi bikorwa bizagerera muri buri Karere ndetse n’ibihembo bizatangwa.

Gahunzire Arstide ushinzwe ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW