Jenerali wo muri Congo afunzwe “azira kugambana n’u Rwanda”

Perezida Antoine Felix Tshisekedi yatangaje ko Lieutenant-General Philémon Yav Irung,  wari ukuriye ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, “aregwa kugambana n’u Rwanda.”

Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubwo yaganiraga na France 23

Mu kiganiro yahaye France 24, Perezida wa Congo yabajijwe ibibazo birimo n’ifungwa ry’uriya Jenerali.

Yagize ati “Philimon Yav, ikibazo cye cyangezeho ndi hanze, ariko bagenzi be bamushinja ko yabahamagaye mu izina ry’u Rwanda, kugira ngo bava mu nzira borohereze M23 gufata Umujyi wa Goma zitarwanye.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko abakora iperereza barikomeje, ko azabimenya neza nagera mu gihugu.

Amakuru yari yatangajwe mbere na RFI ku ifungwa, rya Gen Yav, yavugaga ko yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.

Uyu Jenerali afungiye muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Nzeri, 2022 nibwo yatawe muri yombi, akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Lt Gen YAV kandi akekwaho urupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe n’uburozi.

- Advertisement -

Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi birego bigo bishya, niba koko harabayeho kuvugana n’uyu Jenerali ufunzwe.

 

Igisirikare cya Congo kirajegajega…..

Muri iki kiganiro gishya, Perezida Felix Tshisekedi yabajijwe uko igisirikare cye gihagaze, nyuma yaho kinaniwe guhangana n’inyeshyamba zirimo na M23, Congo ikaba yari yambaje MONUSCO, ndetse ubu hakaba havugwa ingabo zo mu bihugu by’akarere zizajya gufasha kiriya gihugu.

Yavuze ko ikibazo kiri mu gisirikare cya Congo kimaze igihe kirekire, ku buryo kitakemuka mu gihe gito.

Ati “Ntabwo ukemura ikibazo nk’icyo mu gihe gito. Izo ngabo zirimo uruvange, izahoze ari iza Zaire, Kadogo n’imitwe y’inyeshyamba zavanzwe. Ni ikintu kimwe kigizwe n’ibintu byinshi.

Hari aba-ofisiye bacyumvira… ariko mfite icyizere ni akazi k’igihe kirekire, hari itegeko rigenga igisirikare rizadufasha mu byo twakora bikenewe, n’ubwitonzi ku kazi kabo, no kureba uzasigaramo n’undi wajya ahandi agakora ibindi.

Ni akazi k’igihe kirekire tuzafashwa n’ibihugu by’inshuti kugira ngo bigerweho, ariko hari abandi barimo (mu gisirikare cy’ubu) bakwiye gushimirwa.”

Perezida Felix Tshisekedi yavuze no ku ngabo z’Akarere zizafasha iza Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Avuga ko ingabo za Kenya zizajya i Bunagana, kaba yizeye ko zizisubiza uwo mujyi umaze amaze hafi ane ugenzurwa na M23.

Jenerali washatse guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi arafunzwe

UMUSEKE.RW