Kalimba Alice yerekeje gukina muri Maroc

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], Kalimba Alice yerekeje mu gihugu cya Maroc gukina mu Cyiciro cya Mbere mu ikipe ya Association Najah Souss Women Football Club.

Kalimba Alice [wa kabiri ibumoso] yabaye kapiteni wa AS Kigali WFC
Uyu mukinnyi yahagurutse kuwa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 yerekeza muri Maroc.

Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya Association Najah Souss Women Football Club yo mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc mu cyiciro cy’abagore, yabengutse Alice n’umunyezamu Itangishaka Claudine.

Itike y’indege ya Alice UMUSEKE wabonye, yerekana ko uyu mukinnyi ubwo yahagurukaga yaciye Addis-Ababa muri Éthiopie, akaharara, akaba yahahagurutse Saa kumi n’igice z’urukerera n’indege imwerekeza i Cairo mu Misiri aho byari biteganyijwe ko ahagera Saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo.

I Cairo yahahagurutse Saa mbiri za mu gitondo n’indege imwerekeza i Casablanca muri Maroc, aho biteganyijwe ko ahagera Saa sita n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri.

Mbere y’uko yurira indege, Alice yashimiye abatoza bamufashije mu gihe cyose yamaze muri AS Kigali Women Football Club.

Mu butumwa uyu mukinnyi yanditse ashimira, yagaragaje ko yemera ko hari ibyo AS Kigali WFC yamufashije.

Ati “Mwaramutse neza coach! Nejejwe  no kubamenyesha ko nyuma yo kubona ikipe ndagenda uyu munsi. Mbikuye ku mutima n’ukuri mwarakoze kuri buri kimwe. mwambereye ababyeyi, inshuti, mumpa uburere, kandi mumfasha kwagura impano yanjye. Mbasabiye imigisha ituruka ku Mana kandi ibarinde abanzi musigare Amahoro, Merci.”

Undi mukinnyi uzafata indege mu mpera z’iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’igitaha, ni umunyezamu Itangishaka Claudine uzaba asanzeyo mugenzi we n’undi mukinnyi ukomoka muri Tanzania, Tembeeni Zuena Azizi.

- Advertisement -

Aba bakinnyi bombi, basanzwe bafashwa na Amuri Moussa nk’ushinzwe kubashakira akazi no kubagira inama mu kazi kabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibikubiye muri aya masezerano byose biri hejuru y’ibyo bahabwaga mu makipe bakiniraga. Ku mukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu, ahembwa amafaranga atari munsi y’Amadolari 500 [500$] ku kwezi, mu gihe agahimbazamusyi ku mukino ikipe yatsinze kangana n’Amayero 300 [300£].

Kalimba aheruka muri Scandinavia Women Football Club, yagiyemo avuye muri AS Kigali Women Football yabereye kapiteni. Itangishaka we yaherukaga muri OCL City yo muri DRC nyuma yo gukinira Scandinavia WFC, AS Kigali WFC na Fatima WFC.

Aba baraza biyongera kuri myugariro Clèmentine uri kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo kuva mu Rwanda agaca muri Kenya.

Kalimba Alice ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi]
Alice yagiriye ibihe byiza muri AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW