Kamonyi: Bagiye kwifashisha kampani z’urubyiruko mu ikorwa ry’imihanda y’ibitaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gukoresha kampani z’urubyiruko mu ikorwa ry’imihanda y’ibitaka.

Iteme ryo mu Murenge wa Kayenzi werekeza ku mugezi wa Bakokwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nzeri, 2022, Umuyobozi w’Akarere ka ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko imihanda y’ibitaka igiye gukorwa na kampani z’urubyiruko.

Imihanda n’amateme yo mu Mirenge igize Akarere ka Kamonyi, imwe n’imwe yarangiritse.

Birushaho kuba bibi iyo ushatse kwerekeza mu Mirenge ya Rukoma, Kayenzi, Karama ndetse na Kayumbu, kuko hari igihe imbangukiragutabara yo mu Bitaro bya  Remera Rukoma ijya gufata indembe cyangwa ababyeyi bari ku bise mu Kigo Nderabuzima cya Kayumbu, ikabanza kunyura mu Mujyi wa Muhanga aho guca ahitwa mu Gaperi kugira ngo yambuke vuba igana i Kayumbu.

Ibi bibazo by’imihanda yangiritse kandi biboneka mu bice by’umurenge wa Kayenzi wambuka ugana mu murenge wa Kiyumba kuko kuhagera bigoranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko bamaze kubonera igisubizo iki kibazo cy’imihanda yangiritse, kuko hazifashishwa kampani z’urubyiruko n’abahawe imirimo muri VUP.

Kampani esheshatu z’urubyiruko rwize ubwubatsi, ni bo bazahabwa kariya kazi. Iki gitekerezo ngo ni gahunda y’igihugu igamije guha akazi benshi muri bene ruriya rubyiruko.

Ati: “Dufite uburyo twashyizeho bwo gukoresha kampani z’urubyiruko, mu ikorwa ry’imihanda, zizafatanya n’abari muri VUP.”

Imihanda n’amateme byagiye byangirika

Nahayo avuga ko aho bamaze gukora usanga imihanda yongeye kuba nyabagendwa.

- Advertisement -

Cyakora uyu Muyobozi yavuze ko babanje gushyira imbaraga mu gutunganya site z’imiturire mu duce dutandukanye turimo guturwa cyane muri iki gihe.

Akavuga ko muri izo site abantu bagenda basanga ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda byarahageze.

Usibye umuhanda mugari wa kaburimbo uca muri aka Karere, undi muhanda wa kaburimbo watangiye gukorwa ni uturuka ku Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda werekeza i Gihara, ukazahinguka ahitwa mu Nkoto.

Undi muhanda wa kaburimbo ni uva mu Bishenyi ugana mu Bitaro by’amaso.

Bamwe mu batuye aka Karere bifuza ko bahabwa indi mihanda ibiri ya kaburimbo ibahuza n’Akarere ka Ruhango unyuze i Mukunguli wambuka i Kinazi.

Undi muhanda wa kaburimbo ukabahuza n’Akarere ka Muhanga wambuka ugana mu Bitaro by’Akarere bya Nyabikenke.

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko imbangukiragutabara z’ibitaro bya Remera Rukoma zangiritse zimwe ubu ntabwo zikora.

Uwa 3 uhereye ibumoso cyangwa iburyo Mayor w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère
Imihanda yo mu Murenge wa Karama, Kayenzi yatangiye kwangirika
Imihanda myinshi y’ibitaka mu Karere ka Kamonyi yarangiritse.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.