Kanjongo: Bazengerejwe n’ubujura bukorwa n’abana bato

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Kirambo riri mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, barinubira ubujura burikorerwamo bukorwa n’abana bato.

Abacururiza muri iri soko bazengerejwe n’abana bato babiba

Bamwe muri abo bacuruzi babwiye UMUSEKE ko bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abana bato, mu gihe abashinzwe umutekano waryo baba bigize ba ntibindeba.

Byiringiro Sylvere ni umucuruzi muri iri soko yagize ati” Muri iri soko habamo abajura b’abana bato bazerera wareba hirya bakakwibaba, ujya gutabaza abasekirite baba bibereye ku maduka ntibagutabare.”

Mugenzi we witwa Nzabamwita Viateur umaze imyaka itanu acururiza muri iri soko avuga ko ubujura bukorwa n’abana bato bubageze kure.

Ati “Niyo baba bari kwiga abo bana bazerera muri iri soko, ubuyobozi ntacyo bubikoraho, bakira imisoro gusa, abashinzwe umutekano bari mu isoko ikibazo cyakemuka.”

Mwanyita Alphonsine ucuruza imyenda mu isoko rya Kirambo nawe avuga ko ikibazo cy’aba bana kimaze gufata indi ntera kuko n’ababyeyi babo batabitaho.

Ati “Haba abana bazerera hano mu isoko bashaka ibyo biba ,bafite ababyeyi batabitaho ,bava ku ishuri bakaza kwiba, turifuza haza abayobozi bakajya babasohora.”

Iri soko riremera muri Santeri ihuriramo abantu benshi, rihoramo abantu ariko ku wa Gatandatu nibwo riremwa cyane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo kizwi, bari gukorana n’izindi nzego mu gufata abo bana.

- Advertisement -

Busobanura ko Koperative y’Inkeragutabara icunga umutekano mu ijoro gusa mu gihe abo bana amanywa yose baba bidegembya.

Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo avuga ko bari gukorana n’ababyeyi ngo abo bana bacike ku ngeso yo kwiba.

Ati “Hamwe n’inzego z’umutekano hari igihe tujyayo tukabafata, tumaze gufata umunani twabahuje n’ababyeyi babo, turasaba ababyeyi gufatanya kurera abana babo niba umwana atagiye ku ishuri bakamenya aho ari.”

Iri soko riherereye muri Santeri ishyushye biri mu bikurura abo bana kurizereramo no kwishora mu ngeso mbi yo kwiba.

Abana birirwa bizerereza mu isoko ari nako biba umucuruzi urangaye

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke