Kinyinya: Abayobozi barasabwa kurandura ihohoterwa rikorerwa mungo

Mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo hasojwe amahugurwa agamije kongerera ubumenyi no guhwitura abayobozi mu nzego z’ibanze, cyane cyane abashinzwe umutekano mu bijyanye na gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo.

Abarimo DASSO mu Murenge wa Kinyinya bungukiye ubumenyi mu mahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo

Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 07 Nzeri 2022 ku cyicaro cy’umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro).Yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’umutekano w’abaturage barimo DASSO, Community Policing n’Inshuti z’Umuryango.

Bahuguwe ku ruhare bashobora kugira nk’abayobozi mu gusobanurira uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no gushishikariza abandi kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mungo.

Ni nyuma yuko hagiye hagaragara icyuho ku ruhare rw’abayobozi, aho bamwe bahishira ibyaha by’ihohoterwa akenshi rikorerwa mu ngo bayobora, hakaba n’abandi badasobanukiwe byimbitse ihohoterwa rikorerwa mungo.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bishimiye ubumenyi bahungukiye, kuko bugiye kubafasha mu guhindura imikorere ya buri munsi ku bibazo bagendaga bahura nabyo.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudgu wa Kadobogo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Bahebavuba Concorde avuga ko yungukiye byinshi by’umwihariko mu isomo ry’ihohoterwa rikorerwa abagabo.

Ati “Igihe tugezemo turashaka ko guhohotera umugore bicika burundu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagabo, naryo turashaka ko ricika kuko byose bigwa nabi uwabikorewe.”

Yavuze ko bahura n’imvugo zikomeretsa zikoreshwa n’abashakanye nk’aho umugabo abwirwa ko ntaho ageza mu mabaganga y’abashakanye ndetse n’abagabo batoteza abagore ko ntacyo bamaze.

Ati “Izo mvugo zibabaza umutima, twari dusanzwe dutanga inama ariko ku nama twatangaga ndibwira ko hari ubushobozi twongerewe hari n’ubumenyi, tugiye kubikora neza kurushaho.”

- Advertisement -

Mukarutamu Therese, Inshuti y’umuryango mu Kagari ka Gacuriro yavuze ko hari abagore bumva ko bahawe agaciro bakumva ko inshingano zabo zigomba kujya hejuru y’abagabo.

Ati” Hari abagore bumva ngo twahawe agaciro bagashaka kujya hejuru y’abagabo bitwaje ngo nkoraho wirebere bahite bagutwara, ubwo se uwo muntu azarwubaka gute ?.”

Yashimangiye ko hari abagore bahohotera abagabo bitwaje uburinganire n’ubwuzuzanye, biri mubyo bagiye guhagurukira kugira ngo umuryango utekane.

Mukarutamu Therese avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha ingo zirimo amakimbirane

Uwimana Marie Chantal, Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kinyinya,yagaragaje uburemere n’ingaruka mbi z’ihohoterwa ryo mungo ku muryango nyarwanda ndetse n’ejo hazaza ku bana, abasaba kumenya uburyo bagomba gucyemura ibibazo biri mungo.

Ati “Usanga akenshi n’abahohoterwa ubwabo batamenya uburenganzira bwabo n’aho bagomba kugana, aba bayobozi rero icyo tubifuzaho ni ukugenda hariya hasi bagahwitura.”

Yabasabye kuba intangarugero mungo zabo kugira ngo babere abaturage urugero rwiza, abibutsa ko bagomba gushyira imbaraga mu gukumira ihohoterwa mbere y’uko riba.

Umuyobozi w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro, Uwimana Xaverine yasabye abahuguwe kurandura ihohoterwa ryo mu ngo ariko nabo ubwabo bihereyeho.

Ati “Turimo kubatuma mu miryango ifite amakimbirane, wowe n’umugore wawe mwaranogeje ? nta wutanga icyo adafite, Nitugira ingo z’intangarugero tuzahindura abaturage.”

Yakomeje agira ati “Nta muyobozi wagombye kuba atari intangarugero kuko urugero ujya kubwira abandi ni hahandi ugenda ntibakumve bagashingana inzara.”

Uyu muyobozi yavuze ko guhishira ihohoterwa bikomeza kuritiza umurindi, ati “Turabasaba kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa bisaba ibimenyetso. Iyo amakuru adatanzwe, cyangwa agatangwa ibimenyetso byarasibanganye, uwahohotewe ntabona ubutabera.”

Uwimana Marie Chantal, Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kinyinya
Umuyobozi muri Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural yavuze ko umuryango ariwo shingiro ry’igihugu gitekanye
Biyemeje icika burundu ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mungo
Bavuze ko aya mahugurwa arimo imfashanyigisho zizabafasha mu biganiro bagirana n’abaturage
Basabwe imikoranire n’inzego zose mu gukumira no gukemura amakimbirane
Abayobozi mu nzego z’ibanze n’umutekano basabwe kuba bandebereho

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW