Mu Kwita Izina ingagi abashyitsi baboneraho no kwiga umuco – Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko mu Kwita Izina ingagi bigira uruhare mu kumenyekanisha umuco ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Mme Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro bitabiriye Kwita Izina ingagi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022, mu Rwanda habaye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 babyawe n’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye batarutse mu mpande zose z’Isi.

Igikomangoma cy’ubwami cy’Ubwongereza, Charles Philip Arhur George Philip George Arthur, ni we wabimburiye abandi mu kwita izina abana b’ingagi. Yifashishije ikoranabuhanga yise  umwana w’ingagi “Ubwuzuzanye”.

Yakurikiwe n’Umuryarwanda, Mukansaga Salima, umusifuzi Mpuzamahanga na we wise izina umwana w’ingagi “Kwibohora”.

Andi mazina yahawe abana b’ingagi arimo Nyirindekwe, Akamaro, Ubusugire, Intare, Ubwitange, Ruragendwa, Ihuriro, Ikuzo, Indatezuka, Turikumwe, Igicumbi, Indangagaciro, Muganga, Mwiza, Baho, Imarararungu, Impanda, Kwanda, Ishami, na Kwisanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu yashimiye abashyitsi bavuye hirya no hino bakaza kwifatanya n’u Rwanda, mu gikorwa cyo guha amazina abana b’ingagi.

Umukuru wa Guverinoma kandi yashimiye abaturage bakomeje kubungabunga ibidukikije ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Dr Ngirente yavuze ko Kwita Izina abana b’ingagi bifite akamaro kuko bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ubukerarugendo.

- Advertisement -

Yagize ati “Uyu munsi wo kwita ku bana b’ingagi ni ingirakaramaro ku gihugu cyacu. Kwita Izina ni kimwe mu bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ubukerarugendo mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Kwita Izina ingagi ari uburyo bwo kuzirengera

Yakomeje ati “Murabizi ko ingagi ari zimwe mu nyamaswa ziri gucika ku Isi, Guverinoma y’u Rwanda ikaba yaragennye uno munsi wo Kwita Izina abana b’ingagi, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho guha agaciro inyamaswa zidufitiye akamaro, mu bukerarugendo kandi turushaho no kuzirinda.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Kwita Izina bituma abashyitsi barushaho kumenye umuco w’Igihugu.

Yagize ati “Ni umwanya wo kongera  gushimangira intego twihaye yo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima no kumenyekanisha umuco w’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hishimirwa ko abaturiye Pariki bagenerwa 10% nk’umusaruro uva mu bukerarugendo.

Yasabye abaturiye Parike kuzirikana ko ari umutungo w’Igihugu ndetse n’uwabo, aboneraho gusaba abashoramari kuyishora mu bukerarugendo.

Umuhango wo kwita Izina ubaye imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu baherukaga mu Kinigi kwita izina mu 2019.

Muri rusange abana biswe amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.

Mme Jeannette Kagame agaira na Mme Louise Mushikiwabo, Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF

AMAFOTO@ Twitter Ibiro bya Minisitiri w’Intebe

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW