Muhanga: Umukozi wa sosiyete COMAR yagwiriwe n’ikirombe

Umugabo wakoreraga Sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa COMAR, yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.

Ikirombe cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa COMAR

Nsabimana Thèoneste w’imyaka 30 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 05 Nzeri, 2022 ari mu kazi mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Butare  mu Murenge wa Kabacuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare, Mujyambere Cilien avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba babimenyesheje inzego zirimo Ubugenzacyaha (RIB), na Polisi kugira ngo zihagere mbere y’uko umurambo wa Nsabimana woherezwa mu buruhukiro i Kabgayi.

Ati: “Ubu umurambo we wagejejwe mu Bitaro bya Kabgayi,  imihango yo kumushyingura niyo dutegereje.”

Nsabimana akomoka mu Mudugudu wa Mbilizi, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Cyeza.

Umuyobozi w’Akagari ka Butare, yavuze ko bagiye gukurikirana ibirebana n’ubwishingizi abakozi ba Kampani bashyizwemo kugira ngo abana n’umugore  ba nyakwigendera bahabwe impozamarira.

 

Sosiyete yahaye umuryango Frw 100, 000 yo gushyingura, yateje impaka

Umuyobozi wa Kampani ya COMAR, Kayitare Joseph yabwiye UMUSEKE ko hari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (Frw 100, 000) yahawe umuryango mu rwego rwo gushyingura nyakwigendera.

- Advertisement -

Yagize ati: “Amafaranga tumaze kubaha yo gushyingura twumvise batangiye kuyashwaniramo.”

Kayitare yavuze ko ababyeyi ba nyakwigendera barimo guhamagara Company bayibwira ko itagomba guha amafaranga umugore wa Nsabimana, kuko ngo babanaga batarasezeranye.

Kayitare akavuga ko hari andi mafaranga miliyoni eshatu (Frw 3, 000, 000) ikigo cy’ubwishingizi kizaha umuryango wa Nsabimana.

Mu Murenge wa Kabacuzi n’uwa Nyarusange hakunze kumvikana impanuka za hato na hato zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yiganje muri ibyo bice.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.