Roger Federer yasezeye burundu umukino wa Tennis

Umukino wabereye i Londres mu Bwongereza, Roger Federer yasezeye Tennis imbere y’ibihangange muri uyu mukino, bamwe bararira.

Byari amarira aho Roger Federer afatanye ikiganza na Rafael Nadal wo muri Espagne bakunze guhangana cyane

Roger Federer yari amaze imyaka 25 ari umwe mu bambere muri Tennis, akaba yasezeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Afite ibiyembo 103 birimo 20 byo mu marushanwa akomeye bita (Grand Chelem). Yamaze ibyumweru 310 ari nomero ya mbere mu mukino wa Tennis, harimo ibyumweru 237 byikurikiranya ari kuri uwo mwanya.

Ikimenyetso Umwami wa Tennis, Roger Federer asize muri uyu mukino ntikizapfa kwibagirana.

Umukino wo gusezera kwa Federer witabiriwe n’abafana be 17,000 bari buzuye Stade yitwa O2 Arena.

Akenshi humvikanaga urwamo, amashyi menshi, bamwe barize ndetse harimo Rafael Nadal wahanganye igihe kirekire na Roger Federer.

Roger Federer yagize ati “Nzahora nibuka amasura n’ibyishimo.”

Roger Federer bamushimira uko yabashimishije mu bihe bitandukanye

Uyu mugabo wagize ikibazo mu ivi, nyuma y’uko bigaragaye ko nta kimenyetso cyo gukira neza rigaragaza, hari hashize iminsi atangaje ko bidasubirwaho azasezera Tennis.

Roger Federer yahisemo gusezera Tennis mu mukino w’irushanwa yise Laver Cup, yateguriye mu mujyi wa Londres/London, aho yakunze kugirira ibihe byiza ahatwarira irushanwa rya Wimbledon, cyangwa amarushanwa yitwa Masters.

- Advertisement -

Yagize ati “Natekereje kubikora hashize ukwezi, kandi numvaga ko nzabikora, nta handi uretse aha.”

Roger Federer yamaze igihe kirekire ari nomero ya mbere muri Tennis
Abandi bakinnyi bakomeye ku isi bifatanyije na Roger Federer

IVOMO: Le Soir

UMUSEKE.RW