Nyamasheke: Inka y’umuturage yatemewe mu kiraro

 Abantu bataramenyekana batemye inka y’umuturage bayisanze mu kiraro, byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 13 rishyira uwa 14 Nzeri, 2022.

Inka yatemwe iri mu kiraro

Byabereye mu mudugudu wa Kavune, mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano, ho mu karere ka Nyamasheke.

Inka yatemwe n’abantu bataramenyekana ni iy’umuturage witwa NSHIMIYIMANA Joseph yari yarahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano bwabwiye UMUSEKE ko bahise bakorana inama n’abaturage, bunihanganisha abakorewe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Bwavuze ko inka itapfuye iri gukorerwa ubuvuzi, cyakora ko ababikoze bagishakishwa.

NIYITEGEKA Jerome uyobora umurenge wa Kagano, yagize ati “Twahise dukora inama n’abaturage. Ni inka imwe abantu bataramenyekana batemye, byabaye saa munani z’ijoro, nyirinka abimenya saa cyenda.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturage biyemeje gushumbusha mugenzi wabo indi nka mu gihe iyi yatemwe itakira.

Yanasabye abaturage kureka ibikorwa by’ubugome no kunoza uburyo bw’umutekano bikumira ibikorwa bibi.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE.

- Advertisement -