Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica umugore bari baturanye

Umusore witwa Nsengimana Janvier w’imyaka 21 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari baturage, byabaye kuri uyu wa Kane.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30′), mu mudugudu wa Bwambika, mu kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma, nibwo buriya bwicanyi bwabaye.

Umusore witwa Nsengimana Janvier, ku manywa y’ihangu yagiye mu  rugo rw’umugore witwa Nyirashikama Immaculee w’imyaka  57 y’amavuko, agiye kwiba ba nyirurugo kuko batari bahari nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Mukantaganzwa Brigitte yabibwiye UMUSEKE

Ati “Umukecuru yahise aza avuye mu mirimo yo guhinga, amusanga mu nzu maze Janvier amwaka  umuhoro yari afite arawumutemesha.”

Umuyobozi avuga ko uwo mugore yakomeretse mu mutwe, yndi wari umaze kumuteka ariruka amusiga aho.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko,  Nyirashikama Immaculee yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ahita apfa.

Ku bufatanye n’abaturage na Police, Nsengimana Janvier yafashwe, akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruhango kugira ngo akurikiranwe.

Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwemeza ko uriya musore asanzwe azwiho ubujura.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -