Nyaruguru: Hatangijwe umushinga witezweho guha iterambere rirambye abaturage

Mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda hatangijwe umushinga wo guteza imbere ubuzima bukomatanyije witezweho guha abaturage iterambere rirambye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi isaba abaturage kubungabunga ibidukikije

Umushinga wiswe “ubuzima bukomatanyije” ugamije gufasha abaturage begereye parike ya Nyungwe ndetse n’aparike y’akagera mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Jean Paul Munyakazi uyobora urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “IMBARAGA” avuga ko uyu mushinga uzakorerwa mu karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’akarere ka Kayonza hari abaturage baturiye parike hagamijwe ko abatuye utu turere bagira imibereho myiza n’iterambera rirambye bityo bakabungabunga ibidukikije.

Munyakazi yabwiye UMUSEKE ati“Uko bigaragara isi iriho irahinduka inyamaswa zikanduza abantu n’abo bakanduza inyamaswa.”

Munyakazi yongeyeho ko batekereje gahunda ihuza izo nzego hamwe igafasha abaturage bakava mu bukene mu buryo bwihuse .

Ati“Abaturage birinde kurya inyamaswa zipfushije cyangwa kugaburira amatungo ibiryo bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima iterambere ryifuzwaga ntirishobore kujyerwaho.”

Kimwe mubiteye impungenge harimo abahigi bahiga inyamaswa bakazirya bikagira ingaruka ku buzima, Celestin Rujangwe wo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru azagira uruhare mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga avuga ko hari ikigiye gukorwa.

Ati“Hari ndwara ikomoka ku nkende nkatwe turi ku mupaka tugomba kwirinda kugirango two kujya muri parike ya Nyungwe kuko abajyagayo ari abahigi bashobora kuba basangayo inyamaswa yipfishije bakayirya bakandura bakananduza n’abandi.”

Mugenzi we Nyirakabumba Bazirisa wo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru nawe ati “Ubusanzwe gupfa kurya inyamaswa zo mu ishyamba si byiza kubera ko zishobora kwanduza abantu indwara zitandukanye, ngiye gushishikariza abaturage begereye parike ya Nyungwe mbabuza kurya izo nyamaswa.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko bagomba gushyira mubikorwa umushinga kuko uzafasha guhindura imibereho y’abaturage.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi isaba abahigi b’inyamaswa kubireka, Mukasekuru Mathilde umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubworozi ati “Turabasaba guhagarika ibikorwa by’ubuhigi ariko cyane turareba abavumvu benshi muribo bari abahigi ariko uyu munsi bari gukora ibikorwa by’ubuvumvu babifashijwemo na leta n’abafatanyabikorwa bayo.”

Umishinga wo guteza imbere ubuzima bukomatanyije uzamara imyaka itanu, watewe inkunga n’ubwami bw’Ububuligi biciye muri veterinaires sans Frontieres Belgique, kugirango ushyirwe mu bikorwa birasaba inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Inzego z’ibanze n’abandi.

Umuyobozi w’Urugaga IMBARAGA avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage gutera imbere
Abazashyira mu bikorwa umushinga w’ubuzima bukomatanyije bavuga ko biteguye kuwushyira mu bikorwa

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyaruguru