Pasiteri Dénise Nkurunziza yitabiriye igiterane gikomeye muri Amerika-AMAFOTO

Umufasha wa Perezida Pierre Nkurunziza wahoze ayobora igihugu cy’u Burundi yageze muri Amerika aho yitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa gikomeye.

Pasiteri Dénise Nkurunziza yakiranywe urugwiro akigera muri Amerika

Umuvugabutumwa Dénise Bucumi Nkurunziza mu ijoro ryakeye nibwo yageze muri Leta ya IOWA aho yakiriwe n’abakozi b’Imana bagenzi be.

Akigera muri Amerika yavuze ko afite umunezero udasanzwe kubwo kwakirwa n’abakozi b’Imana muri Leta ya IOWA imwe mu ma leta agize USA.

Pasiteri Dénise ku rubuga rwe rwa Facebook yatangaje ko yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa ryiza aho agiye kumara iminsi itatu muri Amerika.

Icyo giterane kiratangira uyu munsi ku wa 23 Nzeri kizasozwe ku wa 25 Nyakanga 2022 nk’uko Pasiteri Denise Nkurunziza yabitangaje.

Uyu mukozi w’Imana yasabye abantu kunga ubumwe mu gusenga kugira ngo Ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka.

Yashimye Imana yamugejejeyo amahoro avuga ko yizeye kuzagirana ibihe byiza n’abazitabira icyo giterane cy’ivugabutumwa ryiza.

Yakirijwe indabo n’akanyamuneza kenshi cyane
Denise Nkurunziza asaba abantu kunga ubumwe n’Imana
Pasiteri Dénise Nkurunziza ahorana akanyamuneza mu maso
Pasiteri Dénise Nkurunziza akigera muri Amerika
Abaje kumwakira ku kibuga cy’indege bafatanye ifoto y’urwibutso
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW