Perezida Kagame yavuze ku ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro byabaye muri Kenya

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, muri Kenya habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yabyishimiye.

Uhuru Kenyatta ku mugaragaro ashyikiriza William Ruto ububasha bw’amategeko yo kuba Umukuru w’Igihugu cya Kenya

Umukuru w’Igihugu wari mu Banyacyubahiro bitabiriye biriya birori byabereye kuri Kasarani Stadium, i Nairobi, yavuze ko yishimiye kuba yari umwe mu Bayobozi babyitabiriye.

Ati “Byari ibyishimo kunana n’Abanyakenya n’abandi bayobozi mu muhango wo guha ubutegetsi umuvandimwe Williams Ruto, bikozwe n’uwo asimbuye, Perezida, Uhuru Kenyatta.”

Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi bombi, n’Abanyakenya kuba bahererekanyije ubutegetsi mu mahoro.

Yavuze ko yizeye imikoranire irushijeho mu gihe kiri imbere.

Perezida Paul Kagame aramutsa William Ruto wabaye Perezida wa 5 wa Kenya

Kuba Kenyatta yahererekanyije ubutegetsi mu mahoro na Perezida mushya, William Ruto, kuri Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko ari “isomo bahaye Africa y’Iburasirazuba”.

Perezida Yoweri Museveni we, mu ijambo rye yavuze ko Kenya ikeneye ibindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba kugira ngo yubake iterambere.

Yavuze ko kugira imitungo kamere bitavuze kugira ubukire, kuko ngo ubukire buva mu ishoramari kandi riha akazi bose.

Ati “Mu bunararibonye mfite bw’imyaka 60, nagira ngo ngire inama Abanyafurika kumenya ko ubukire buva mu kurema ubukungu. Mugomba kurema ubukungu. Ubukungu ntabwo ari umutungo kamere, wagira umutungo kamere ariko ntugire ubukungu muri wo.”

- Advertisement -

Yavuze ko ubukungu buva mu ibuhinzi busagurira amasoko, mu bitunganywa mu nganda, mu mahoteli n’ibindi bitanga akazi kuri bose.

UMUSEKE.RW