Perezida Kagame yifurije ihirwe Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije imirimo myiza Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amwizeza gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.

Liz Truss watorewe kuba Minisitiri mushya w’Intebe w’Ubwongereza

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 yashimangiye ko bazakomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndashimira [Liz Truss], ku bw’intsinzi yawe mu matora yo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Twiteguye kurushaho gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi tubifurije ihirwe”.

Mary Elizabeth Truss bita Liz Truss ni we watorewe kuzasimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.

Madamu Liz Truss w’imyaka 47, yahigitse uwitwa Rishi Sunak mu matora y’abagize ishyaka rye. Yagize amajwi 57% akaba ari Minisitiri mushya Ubwongereza.

Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II yakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza I Balmoral, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW