Perezida Museveni yasohotse ku rutonde rw’abahanzi bambuye Producer Washington

*“Kwezi Kwezi” ya Perezida Museveni mu rutonde rw’indirimbo zishobora gusibwa

Umuhanga mu gutunganya indirimbo David Washington Ebangit ukomoka muri Uganda wamamaye nka Washington, yasohoye urutonde rw’indirimbo 20 yakoze ba nyirazo bakamwambura.

Producer Washington arishyuza abahanzi bamwambuye muri Uganda

Producer Washington yahaye igihe ntarengwa abahanzi barimo Perezida Yoweli Kaguta Museveni, cyo kumuha udufaranga yabiriye icyuya cyangwa indirimbo zabo zigasibwa ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Yatangaje ko yasohoye urutonde rw’indirimbo 20 ba nyirazo bamwambuye nyuma y’uko ategereje imyaka myinshi ko bibwiriza kumwishyura agaheba.

Kumwambura abifata nk’agasuzuguro no kwifuza ko ahora mu bukene mu gihe izo ndirimbo zabubakiye ibigwi n’ubutunzi bwinshi.

Mubo yishyuza ku isonga harimo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakoreye indirimbo yitwa “Kwezi kwezi” ariko ntamuhe n’urupfumuye.

Bobi Wine, Cindy, Radio and Weasel, Bebe Cool, Jackie Chandiru, Juliana Kanyomozi nabo bari ku rutonde rw’abo yarambitse ibiganza ku ndirimbo zabo, bakazisaruramo amafaranga mu gihe we bamukwena ngo yarakennye.

Washington avuga ko bamwe muri abo bahanzi babaye ibikomerezwa binyuze muri zimwe mu ndirimbo yatunganyijwe ariko ntiyishyurwe.

Kuri uyu wa mbere mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko arambiwe agasuzuguro bagomba kumwishyura cyangwa indirimbo zigasibwa.

- Advertisement -

Yagize ati” Mu myaka myinshi natunganyije umuziki wahinduye ubuzima bw’abantu benshi, Abantu benshi basaruye ku bikorwa byanjye bikomeye ariko nzi ko Imana izahana abantu bose batanyishyuye.”

Washington yatanze amasaha 24 yo kuba bamaze kumwishyura cyangwa izo ndirimbo zigasibwa burundu.

Izo ndirimbo 20 ni Don’t Cry – (Wizkid ft Goodlife) Talk and Talk (Goodlife) Ngenda Maaso (Goodlife) Juicy Juicy (Goodlife) Breath Away (Goodlife) Fire Anthem (East African Bashment Crew) Wendi (Bobi Wine) Adam ne Eva (Bobi Wine) One and Only (Cindy) Gold Digger (Jackie Chandiru) Vitamin (Lilian Mbabazi) Love Letter (Lilian Mbabazi) Kwezi Kwezi (M7) Ayokyayokya (Cindy) Ediba (Juliana Kanyomozi) Akama (Sama Sojah) Number Emu (Goodlife) Lonely (Bebe Cool) Kintu Riddim Fire Burn Dem (Bebe Cool and Dizzy Nuts)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW