Rulisa vs Céléstin: Mu basifuzi hajemo kurebana ay’ingwe

Muri komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, hongeye kumvikana umwuka mubi uturuka ku kuba hari abasifuzi bahabwa ibyo badakwiye, abandi bakarenganywa.

Badge ya Hakizimana Louis niyo yatumye muri komisiyo y’abasifuzi hazamo kurebana ay’ingwe

Abasifuzi basifura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro byombi, hakomeje kuvugwamo byinshi birimo kugambanirana kuri bamwe, bamwe bakabyungukiramo abandi bakabihomberamo.

Abavuga ko bagambanirwa babishingira ku kuba hari abasifuzi bakora amakosa bagahanwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko abandi bayakora ntibahanwe.

Ikigezweho ubu, ni ugushyirwa ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga. Umwanya uhari ni umwe wo gusimbura Hakizimana Louis uherutse guhagarika gusifura.

Umusifuzi wakunze kuvugwa ko azamusimbura ku rwego mpuzamahanga [Badge ya FIFA], ni Rulisa Patience usifura hagati mu kibuga. Abavugaga ibi babishingiraga ku buryo yitwara mu kibuga no mu gihe cy’ibizami [Test Physique].

Gusa ibintu byaje guhinduka muri iyi komisiyo y’abasifuzi kuko umusifuzi washyizwe ku rutonde rw’uzasimbura Hakizimana Louis, ni Nsabimana Céléstin nawe usifura mu Cyiciro cya Mbere.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko kuba Céléstin agiye kugirwa umusifuzi mpuzamahanga, bitavuzweho rumwe na bamwe muri komisiyo y’abasifuzi kuko benshi bahurije ku kuba Rulisa ari we musifuzi wuzuye wari ukwiye kugirwa mpuzamahanga.

Umwe mu bazi neza uko byagenze ngo Céléstin ashyirwe ku rutonde rugomba kuba rwageze muri FIFA bitarenze tariki 25 Nzeri 2022 kugira ngo hemezwe abasifuzi mpuzamahanga ba buri gihugu, yaganiriye na UMUSEKE atanga amakuru ya buri kimwe.

Ati “Muri iyi komisiyo harimo byinshi bitari byiza abantu batajya bamenya. Bamwe barahanwa abandi ntibahanwe. Ibi rero bituma abasifuzi bahora bishishanya.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Nk’uburyo Céléstin yashyizwe ku rutonde rwose ndakubwiza ukuri ko hari abatabyemeranya muri komisiyo. Nonese wasobanura gute uburyo aza imbere ya Rulisa? Yasifuye imikino ya shampiyona myinshi kumurusha. Umwe yahanwe kabiri undi ntiyahanwa. Ubwo abo bantu ubagereranya ute?.”

Uyu yakomeje avuga ko umukozi muri komisiyo y’abasifuzi, Kamanzi Emery atari asanzwe avuga rumwe n’uyobora Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda, Sekamana Abdul-Khaliq uzwi nka Sekebe ariko bikarangira bahuje kubera gutanga amanota ya Nsabimana Céléstin ku mikino yasifuye.

Yagize ati “Sekebe na Emery ntibari bakivuga rumwe ariko Emery yasabye Sekebe ko yamuha amanota ya Céléstin ku mikino yasifuye. Ibi bisobanuye ko bavuze rumwe kuri iyi nshuro kubera impamvu itazwi.”

Aba basifuzi bombi bamaze imyaka itari mike basifura!

Nsabimana amaze imyaka irenga umunani ari umusifuzi, mu gihe Rulisa we amaze umanani ari muri uwo mwuga. Ibi bihita bishimangira neza ko aba basifuzi bombi batari bashya muri uyu mwuga.

Bari inshuti ariko ubu barebana ay’ingwe!

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Rulisa na Céléstin bahoze ari inshuri magara ndetse bagurizanya n’amafaranga bakabana mu buzima bwa buri munsi ariko ubu aho umwe aciye undi ahacisha umuriro.

Rulisa Patience yasifuye amarushanwa mpuzamahanga!

Mu 2019, umusifuzi Rulisa Patience yagiye muri Malawi gusifura irushanwa rya Cosafa. Mu irushanwa ryose yasifuyemo imikino itanu harimo n’uw’umwanya wa Gatatu ndetse ahembwa nk’umusifuzi mwiza w’irushanwa icyo gihe.

Umwe yasifuye shampiyona yose, undi ahanwa Kabiri!

Mu mwaka w’imikino ushize 2021/2022, Rulisa Patience yasifuye imikino yose uko ari 30 mu gihe Nsabimana yasifuye 22 anahanwamo inshuro zigera kuri ebyiri.

Umwe mu babaye abasifuzi mpuzamahanga utashatse ko amazina ye ajya hanze, yasobanuye ko ibisabwa n’ibigenderwaho byose ngo umusifuzi agirwe mpuzamahanga, Rulisa abyujuje ariko buri gihugu kigira ibindi kigenderaho.

Ati “Gusifura umukino ntugaragaremo ikibazo kiri mu bireba. Imiterere [taille] birebwaho. Physique irebwaho ndetse n’ururimi birumvikana. Ibi byose njye nabonye Rulisa aza imbere mu basifuzi dufite bataraba mpuzamahanga. Ibindi sinzi icyakurikijwe.”

UMUSEKE wifuje kuvuga na Rurangirwa Aaron uyobora Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda ngo asobanure ibikurikizwa ngo umusifuzi ashyirwe ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga, asubiza ko atari mu Gihugu.

Ati “Ntabwo ndi mu Gihugu.”

Gusa hari andi makuru avuga ko Rulisa na Céléstin bombi u Rwanda rwabatanze ku rutonde rw’abasabirwa kugirwa mpuzamahanga, kuko hari umwanya u Rwanda rufite wahoze ari uwa Niyonkuru Zéphanie wabaye umuyobozi muri RDB.

Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ari bwo FIFA izasohora urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga.

Céléstin yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga
Rulisa Patience ari mu basifuzi beza bahurizwaho na benshi
Kamanzi Emery ari mu bashyizwe mu majwi

AMAFOTO: Rwandamagazine

UMUSEKE.RW