Rusizi: Mayor Kibiriga yihanije abarimu basinda, n’abafite indi myitwarire idahwitse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashimiye abarimu uko bitwaye mu mwaka w’amashuri washize, bubasaba guhesha agaciro umurimo ukomeye bakora aho kurangwa n’imyitwarire idahwitse irimo ubusinzi.

Umuyobozi w’akarere Dr KIBIRIGA Anicet asaba abarimu guhindura Rusizi akarere mu bijyanye n’isura y’uburezi bufite ireme

Abarimu babwiwe ko ubuyobozi butazihanganira umwarimu ugira imyitwarire mibi itamuhesha agaciro.

Inama y’uburezi itegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023 yabaye kuri uyu wa Kabiri, ihuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abarimu bose.

Imwe mu myitwarire mibi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yakomojeho itazihanganirwa, harimo ubusinzi no kudakurikiza integanyanyigisho.

Yavuze ko iyi myitwarire nicika bizageza ku ireme ry’uburezi ryifuzwa rizatuma akarere ka Rusizi kongera kuba ku isonga buri munyeshuri akumva yifuza kugashakirmo ubumenyi.

Abarimu bijeje ubuyobozi ko bagiye gukora akazi neza, bakebura abafite bene iyo myitwarire idahwitse kugira ngo batange uburezi nyabwo.

Dr. KIBIRIGA Anicet umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati “Nta mwarimu wemerewe gusinda, agomba kuba intangarugero yambara neza, agahagarara imbere atajorwa n’abanyeshuri.”

Yavuze ko umwarimu mu burezi arema umuntu. Ati “Ubumenyi budafite umutimanama ntacyo bumaze, nta mbabazi tuzaha uzarangwaho bene iyo myitwarire.”

Mu karere ka Rusizi harimo abarimu 4041, ibigo by’amashuri abanza byigenga 10, ibigo by’amashuri bifatanya na Leta 64, amashuri y’uburezi bw’ibabanze bw’iyaka icyenda (nine years basic education) ni 48, naho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (twelve years basic education) ni24, hari n’ibigo  by’amashuri bicumbikira abanyeshuri 7 na n’amashuri 13 yigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET.

- Advertisement -
Abarimu bakurikiye impanuro z’umuyibizi w’akarere ka Rusizi
Hasinywe imihigo hagati y’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri n’akarere ka Rusizi. UWAMBAJE Josepha umuyobizi w’ishuri ribanza rya Nyamagana, riri muri Nyakarenzo ari kumwe na Mayor Kibiriga

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW