Rwanda: Abana bafite hagati y’imyaka itanu na 11 bazakingirwa COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 abana bafite imyaka iri hagati y’itanu na 11 bazatangira gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima yaherukaga gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bana bafite imyaka 12 no kuzamura (Archives)

Tariki 03 z’ukwezi gutaha nibwo igikorwa cyo gukingira Covid-19 abana bafite imyaka iri hagati ya 5 na 11 kizakorwa.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abana bari muri iki cyicyiro bazahabwa urukingo rwa Covid-19 rwagenewe abana, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yabitangaje.

Ababyeyi babaganiriye na RBA dukesha iyi nkuru bishimiye iki cyemezo.

Ahobantegeye Leoncia ati “Mu by’ukuri numva ari ibintu byiza kuko niba nanjye narikingije nkumva bigize umumaro, ndumva n’abana bagomba kwikingiza nta kibazo.”

Dr Mpunga Tharicisse ashishikariza ababyeyi kuzitabira gahunda yo gukingiza abana.

Iki gikorwa cyo gukingira abana kikorerwa ku mashuri mu ntangiriro z’igihembwe nyuma y’ibiganiro bizahuza Minisiteri y’Ubuzima, abarezi n’ababyeyi.

Usibye Afurika y’Epfo yatangiye gukoresha izi nkingo z’abana, n’u Rwanda rugiye gutangira gukingira abana nta kindi gihugu cy’Afrika kiratangira gahunda yo kukingira abana.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99% abarenga 70% nibo bamaze gufata urukingo rwo gushimangira.

- Advertisement -

Abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 no kuzamura bageze kuri 30%.

Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko bitarenze mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2023 bazaba bamaze gukingirwa bose.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW