Ubuyobozi bwa Rayon Sports Women Football Club, bwatangaje ko umutoza mukuru w’iyi kipe ari Dusange Sasha wahoze yungirije muri Rayon Sports y’abagabo.
Nyuma yo gushinga ikipe y’abagore izahera mu Cyiciro cya Kabiri, icyari gikurikiyeho ni ukuyishakira uko igomba kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Muri uko gushakirwa uko ibaho, yahise ishyiraho itsinda ry’abatoza bayobowe na Dusange Sasha nk’umutoza mukuru, ndetse ikipe itangiza imyitozo inakina imikino ya gicuti ihereye kuri AS Kigali WFC y’abato.
Ibicishije ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe, Rayon Sports WFC yemeje ko Sasha ari umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse imuha ikaze.
Bati “Ikaze umutoza. Dusange Sasha ni umutoza mukuru wacu.”
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports FC, Namenye Patrick yemereye UMUSEKE ko uyu mutoza yahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Ati “Yasinye amasezerano y’umwaka umwe.”
Iyi kipe ikomeje gushaka abakinnyi bakiri bato bazaza gufasha iyi kipe mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni nyuma y’uko umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, SKOL Ltd, mu masezerano impande zombi zagiranye akubiyemo ko ikipe y’abato izongerwamo imbaraga ndetse hagatangwa buri kimwe kizifashishwa mu kipe y’abagore.
- Advertisement -
Ibi kandi biriyongera ku byemezo by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], yasabye amakipe gushyiraho amakipe y’abagore kuko nta y’izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y’abagore.
UMUSEKE.RW