Twagiramungu azajyanwa i Nyamagabe aho bivugwa ko yakoreye ibyaha bya Jenoside

*Hari umutangabuhamya wakuwe ku rutonde rw’abari kuvuga muri uru rubanza

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuzajya i Nyamagabe aho Twagiramungu Jean woherejwe n’Ubudage aregwa gukorera ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Twagiramungu Jean agiye kujyana i Nyamagabe aho bivugwa ko ykoreye ibyh by jenoside

Urukiko rugitangira iburanisha kuri uyu wa 15 Nzeri, 2022 rwagaragarije impande zombi impogamizi z’umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha witwa Angelique Usabase.

Urukiko rwavugaga ko atabonetse, yagaragaje imbogamizi ko arwaje umuntu mu majyaruguru y’u Rwanda, hashize iminsi avuga ko uwo yari arwaje yitabye Imana bituma atahita aboneka.

Ukuriye iburanisha yanavuze ko uwo mutangabuhamya Angelique hashize iminsi avuga ko atakiri mu Rwanda yagiye mu gihugu cy’Ububiligi.

Angelique ngo kugira ngo aze mu Rwanda yasabye ibyakenerwa byose birimo ticket y’indege yamuzana mu Rwanda, urukiko rurabyemera.

Ngo byageze aho baramubura ntibongera no kuvugana kuko uburyo baganiragamo byari bimeze nk’ibitagishoboka.

Umucamanza ati “Twaramubuze kandi biratinza urubanza.”

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha buvuga ko bigaragara ko kumubona bitagishobotse. Buti “Hashingirwe ku bindi bimenyetso twatanze kuko urubanza ntirwahagarara.”

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Jean Twagiramungu yasabye urukiko ko uriya mutangabuhamya Angelique bamuvana ku rutonde rw’abatangabuhamya.

Me Buhuru yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko ibireba umutangabuhamya Angelique byazavanwa muri uru rubanza.

Umucamanza yanzuye ko hazarebwa niba ibyo umutangabuhamya yavuze mu nyandiko ko hari aho bihuriye n’ibyo abandi batangabuhamya bavuze.

Umucamanza kandi yahaje ijambo Me Buhuru ngo agire icyo avuga ku byatanzwe n’abatangabuhamya, Me Buhuru avuga ko we nk’umuntu wabaye Padiri azi uko yabaye muri couvant, iyo umuntu ayirimo biba bigoranye kumenya ibibera hanze, asaba urukiko kuzajya kureba ibyo umutangabuhamya Remy yavuze.

Yasabye urukiko kuzajya kureba intera yari hagati ya couvant yari yihishemo, naho yavugaga ko Twagiramungu Jean yari ari.

Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo y’umutangabumya wavuze ko kwa Kamondo nta bantu bahaguye bwasabye urukiko kuzajya kureba intera iri hagati y’ahahoze Pharmacy hiciwe abatutsi n’iwabo wa Twagiramungu Jean.

Urukiko rufata icyemezo ko ruzajyana n’abo bireba, ari bo uregwa n’umwunganizi we ndetse n’ubushinjacyaha aho ukekwa ashinjwa ko yakoreye ibyaha.

Urukiko rwavuze ko ruzajya mu Cyanika ndetse n’i Mbazi, umucamanza avuga ko aho urukiko ruzifuza hose hajyanye na dosiye y’urubanza ruzahareba mu nyungu rusange.

Jean Twagiramungu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage mu mwaka wa 2017, aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavugaga rikijyana ryagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri Kiliziya ya Cyanika n’ahandi, we arabihakana.

Abashinja Jean Twagiramungu wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza i Kaduha, bavuga ko yagaragaye mu bitero byishe abatutsi muri komini ya Karama na Rukondo mu cyahoze ari Perefigitura ya Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’igihugu.

Urukiko ruzerekeza i Nyamagabe ku wa kane w’icyumweru gitaha.

Twagiramungu Jean ubwo yagezwaga mu Rwanda akuwe mu Budage

Théogène NSHIMIYIMANA UMUSEKE.RW i Nyanza