Uganda: Abantu 21 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu 21 mu gihe abagera kuri 17 barembye cyane.
Igihangayikishije kurushaho, ni uko kugeza ubu hataraboneka urukingo rwahangara iyi ndwara nk’uko byagenze mu myaka ishize.

Kuri twitter ya Minisiteri y’Ubuzima, bavuze ko abantu bane bashya bitabye Imana abandi 17 barembye cyane ni mugihe abagera kuri 18 bagaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Iyi Minisiteri ivuga ko uturere twa Mubende, Kyegegwa na Kassanda ari two twibasiwe kurusha utundi.

Abayobozi baheruka gutangaza ko iyi ndwara ifite inkomoko muri Sudani, yatangiriye mu Karere ka Mubende mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri.

Umuntu wa mbere wagaragayeho iyi ndwara ni umugabo w’imyaka 24, yahise inamuhitana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse gutangaza ko iyi Ebola ifite inkomoko muri Sudani, ifite imbaraga nke ugereranyije n’iyarifite inkomoko muri Congo yagaragaye mu 2018-2020 ikaza kwica abagera ku 2300 muri icyo gihugu.

URwanda rwafashe ingamba…

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aherutse gutangaza ko  inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukurikirana kandi ziri maso hirindwa ko Ebola yagera mu Rwanda.

Ati ‘‘Kuba ari abantu bagenda buri munsi kandi hari icyorezo, ibyago byo kuba bakizana mu gihugu cyacu birahari, ariko kugeza ubu ndagira ngo mpumurize Abanyarwanda ko nta gikuba kiracika, nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.”

- Advertisement -

Dr Mpunga yakomeje avuga ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bwo guhangana na Ebola.

Yagize ati “Murabizi muri Congo za Beni n’agace ka Ituri hakunze kuboneka ikibazo cya Ebola gikomeye cyane, u Rwanda rero rumaze imyaka myinshi twitegura, twubatse ubushobozi ku mipaka bwo gupima, twanashatse abakozi tubaha amahugurwa ahagije barahari.”

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara rnu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW