Uganda: Iserukiramuco riberamo ibifitanye isano n’ubusambanyi ryakomorewe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nyege Nyege Festival 2022 igiye kuba nyuma y'impaka

Iserukiramuco rya “Nyege Nyege” rizwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ryakomorewe nyuma y’impaka z’urudaca z’Abadepite bagerageje kuriburizamo.

Nyege Nyege Festival 2022 igiye kuba nyuma y’impaka

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda bavuga ko ririya Serukiramuco ryamamaza ubusambanyi n’ubutinganyi.

Byanzuwe ko ibirori bya ‘Nyege Nyege’ bizatangira mu cyumweru gitaha ariko hakurikijwe “amabwiriza akomeye” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robina Nabbanja.

Ati “Ibirori bya (Nyege Nyege) bizakomeza ariko munsi y’amabwiriza akomeye y’ubuyobozi, Ikurura ba mukerarugendo ibihumbi n’ibihumbi, ntidushobora kubura aya mahirwe mugihe igihugu kirimo gukira ingaruka za Covid-19.”

Nyege Nyege Festival y’uyu mwaka izamara iminsi ine abantu babyina abandi banywa nyuma y’igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ku wa kabiri, abadepite bagaragaje impungenge z’iri serukiramuco n’ingaruka zaryo ku “busambanyi” mu gihugu bifuzaga kurihagarika.

Sarah Opendi yagize ati “Nyege Nyege igiye gukurura abantu b’ingeri zose baturutse impande z’Isi, izane ibikorwa byose bitari iby’Abanyafurika, bitari no mu muryango wacu, barashaka gushora urubyiruko rwacu mu mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT).”

Ni mu gihe depite Rose Lilly Akello we yabwiye inteko ishinga amategeko ko Minisiteri n’abapolisi babanje guhura n’abategura Nyege Nyege, babaha ibisabwa byose bazagenderaho.

Mu byo inzego zasabye abategura iri serukiramuco kuzitondera, harimo kuzakumira abana bari munsi y’imyaka 18 n’abazashaka kubyitabira bambaye nabi, cyangwa bagaragaza ibikorwa bifitanye isano n’ubusambanyi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW