Umuramyi Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious ufite izina mu muziki uhimbaza Imana yitabye Imana ku myaka 27 azize urupfu rutunguranye nk’uko UMUSEKE wabitangarijwe n’inshuti ya hafi.

Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana,aho abarizwa mu itorero rya ADEPR.

Issa Noel Karinijabo umaze imyaka myinshi mu gisata cy’itangazamakuru ry’Iyobokamana(Gospel ), akaba n’inshuti ya hafi ye, yabwiye UMUSEKE ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Yagize ati“Yatubabaje cyane, yapfuye mu kanya gashize nko mu minota murongo itanu( tuvugana hari saa 20h00).

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko tariki 28 Kanama uyu mwaka yari yabyaye umwana, bityo amaze igihe gito avuye mu bitaro.

Amakuru avuga ko bikekwa ko yaba yaguye mu bwogero iwe mu mu rugo akaza kugira impanuka , akitaba Imana.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Asize Umugabo we baherukaga gukora ubukwe n’umwana.

- Advertisement -

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronic.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW