Uwiduhaye Micheline, umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana

Uwiduhaye Micheline wo mu Karere ka Rubavu usanzwe uzwi mu kwigisha gucuranga gitari, yatangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uwiduhaye Micheline yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzikazi Uwiduhaye Micheline ni umunyempano mushya, uruhando rw’umuziki uhimbaza Imana rwungutse. Indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise “Ngomorera.’’

Impano ya Uwiduhaye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari.

Nyuma yo kubona uko acuranga neza akanabyigisha abandi yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.

Micheline yabwiye UMUSEKE ko muri gahunda afite mu muziki iza imbere ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.

Yagize ati “Abahari ni abahanga, ariko nanone nanjye nje gufata itafari ngatereka ku iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana. Nizeye ko ubutumwa bwanjye hari abo buzafasha kandi ni nayo ntego ya mbere mfite.”

Avuga ko indirimbo yamwinjije mu ruhando rwa muzika yayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batajya banezezwa no gufasha abandi bakumva ko bakwigwiza ho ubutunzi kandi hari abantu babayeho nabi.

Ati “Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”

Indirimbo ya mbere Uwiduhaye Micheline  yashyize hanze ikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yitegura kuyashyira hanze mu minsi mike iri imbere.

- Advertisement -

Uyu muhanzikazi uririmba akanacuranga gitari, akaba n’umwanditsi w’indirimbo asanzwe ari umufasha w’umunyamakuru witwa Kwizera Jean de Dieu ukorera INYARWANDA.COM mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umva hano indirimbo Ngomorera ya Uwiduhaye Micheline