Rubavu: Polisi yafashe imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, afite imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Imari yafashwe kwa kabiri ivuye muri Congo mu buryo bwa magendu

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, nibwo iriya mari yafashwe ivuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko urubuga rwa Polisi rubivuga.

Ibyafashwe ni ibilo 100 by’imyenda n’ibilo 60 by’inkweto byose caguwa, byafatiwe mu mudugudu wa Bihe, akagari ka Rungu, mu Murenge wa Mudende.

Polisi ivuga ko abandi batatu bari kumwe na Tuyishime bakubise hasi ibyo bari bafite bariruka.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko biriya byafashwe ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22h30) biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage wo mu murenge wa Bugeshi, avuga ko hari abantu bikoreye imifuka irimo imyenda ya magendu bari barimo kwerekeza mu murenge wa Mudende. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata tubatangirira mu Kagari ka Rungu, ari naho twafatiye umwe muri bo ari we Tuyishime nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe, bakibona abapolisi bahise batura imifuka hasi biruka basubira inyuma.”

Akimara gufatwa, yavuze ko bari bahawe ikiraka n’umucuruzi mu isoko rya Mahoko wari bumuhembe amafaranga y’u Rwanda 3,000 akaba atigeze amuvuga amazina.

CIP Rukundo yasabye abakora ubucuruzi kwirinda kubukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agira inama abishora mu byaha kubireka kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Yashimiye abaturage batanga amakuru atuma ibicuruzwa bya magendu bifatwa, abakangurira gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibikorwa nk’ibi bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha.

- Advertisement -

Imyenda n’inkweto byafashwe byashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) Ishami rya Rubavu, mu gihe hagishakishwa nyirabyo kugira ngo nawe afatwe.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW