Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mozambique, Perezida Paul Kagame yatunguwe n’abaturage yasuye mu isoko i Maputo bakamwakira baririmba izina rye.
Perezida Paul Kagame bigaragara ko yari yishimye cyane, yababwiye ngo “murakoze”.
Amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, amutembereza mu isoko ry’i Maputi rucuruzizwamo ibiribwa.
Itsinda ry’abantu biganjemo abagore, bakiriye Abakuru b’Ibihugu, baririmba ndetse bakoma ingoma.
Perezida Paul Kagame akoresha Icyongereza, yabwiraga abaturage, Perezida Nyusi ubwe agasemura mu rurimo rw’Igiportugal gikoreshwa muri Mozambique.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yagize ati “Nkunda kuza muri Mozambique, ariko kenshi nkahagarara mu Mujyi kubera inama, ubundi nkataha, ariko yanzanye (Perezida Nyusi) hano ngo mbarebe, mbasuhuze muri gukora akazi kanyu mu isoko, hano mu mutima w’umujyi.”
Perezida Paul Kagame yababwiye ko ubu u Rwanda na Mozambique byarushijeho gukorana, mu rwego rwo gushakira igihugu umutekano
Ati “Ibyo igihugu cyange kiri gukorana n’iki gihugu mu Ntara ya Cabo Delgado, byatumye ibihugu birushaho gukorana no gufatanya cyane nk’abavandimwe, bashiki na basaza, mu gukemura ikibazo cy’umutekano dufatanyije.
Nishimiye kubabona kandi ndabifuriza ibyiza.”
- Advertisement -
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye, ariko by’umwihariko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu kuva muri Nyakanga 2021 aho zifatanya n’ingabo za Leta n’iza SADC mu kurwanya ibyihebe bigendera ku matwara ya kisilamu byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.
“What my country is doing with Mozambique in Cabo Delgado has brought the two countries much closer together as brothers and sisters.”- President Kagame speaking to citizens during a tour of Maputo with President Nyusi pic.twitter.com/2LKmXo4TPS
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) October 28, 2022
UMUSEKE.RW