AS Kigali yongeye gutanga ubwasisi ku mukino wa Al Nasry

Ku nshuro ya Kabiri, Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwongeye gutangaza ko umukino ubanza uzahuza iyi kipe na Al Nasry yo muri Libya mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], kwinjira ari ubuntu.

AS Kigali yongeye gutanga ubwasisi

Ni umukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye Saa cyenda z’amanywa.

Bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko kwinjira nta kindi kiguzi bisaba uretse mu myanya y’icyubahiro.

Bati “AS Kigali yishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose ko ku mukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al Nasr kuwa Gatandatu, kwinjira kuri Stade Huye bizaba ari ubuntu uretse muri VIP.”

Mu myanya y’icyubahiro [VIP], uwifuza kuzahicara azishyura amafaranga ibihumbi 10 Frw. Abazinjirira ubuntu bagomba kwiyandikisha biciye kuri *939# ari nabwo buryo bukoreshwa n’abazagura amatike ya VIP.

Undi mukino iyi kipe yaherukaga gukora ibi, ni uwayihuje na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti, ndetse AS Kigali yayisezereye iyitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kalisa Rashid.

AS Kigali izaba yakiriye Al Nasry yo muri Libya

UMUSEKE.RW